Kenya:Nubwo yasabye imbabazi, Gachagua yagaragaje ko yiteguye kwitabaza amategeko naramuka yegujwe
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yasabye Perezida William Ruto guca inkoni izamba akamubabarira mu gihe yugarijwe n’ubusabwe bwatanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko bwo kumweguza.
Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya izaterana igafata umwanzuro ku kweguza Gachagua, umaze iminsi atumvikana na Perezida Ruto.
Gachagua ashinjwa gusuzugura Ruto, irondamoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.
Mu masengesho yabereye ku biro bye i Nairobi kuri iki Cyumweru, Gachagua yinginze Ruto ngo amubabare.
Yagize ati “Ndashaka gusaba umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto niba mu kazi naba naramukoreye amakosa, rwose ndamusabye mbikuye ku mutima ngo ambabarire.”
Gachagua kandi yakomeje avuga ko bibaye ari n’umugore we wakoshereje Ruto, nabwo amusabiye imbabazi.
Yakomeje kandi asaba imbabazi abadepite bashaka kumweguza n’abanya-Kenya bamaze igihe basaba ko yakurwa ku mwanya ariho.
Nubwo yasabye imbabazi, Gachagua yagaragaje ko yiteguye kwitabaza amategeko naramuka yegujwe.
