Kicukiro-Masaka:Ubuzunguzayi n’ubwiyongere bw’abana mu isoko rya Gahoromani bihangayikishije benshi
Abaturage batuye mu murenge wa Masaka na Rusororo kimwe n’abakorera mu Isoko rya Gahoromani riherereye mu murenge wa Masaka bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abana bazanwa n’ababyeyi babo bakabareka bakirirwa bazerera mw’isoko ari nako bangiza ibicuruzwa byabandi.




Bamwe mu bacuruzi bacuririza muri irti soko baganiriye n’ikinyamakuru uruvugiro.rw bavuga ko batewe impungenge n’ubwiyongere bw’abana bato bazanwa n’ababyeyi babo bakabareka bakabangiriza ibicuruzwa.ati Umwana araza agarika ibicuruzwa cyangwa akabyangiza ukajya kwihanangiriza umubyeyi we,akagutuka. Ubuyobozi bw’isoko iki kibazo nabo barabizi kuko nabo bakoreramo hano ariko ntibagikemura ntituzi impamvu. nawe reeba abana buzuye muri iri soko koko ibi ubona bikwiye bwana munyamakuru hoya rwose nimudukorere ubuvugizi.
Usibye abana bazerera muri iri soko abahakorera barasaba ubuyobozi guhangana n’ikibazo cy’ubuzunguzayi nacyo bibabangamiye aho abandi usanga badandariza ibiribwa imbere y’amaduka yabo kuburyo n’ababagana babura aho batambukira.Jean maire vianney umukozi akorera mu maduka yo hanze y’isoko, avuga ko bigoye ko yabona icyashara kubera abazunguzayi badandariza imbere y’umuryango we. Ati abazunguzayi bazindukira ku miryango yacu mu byukuri ntabwinyagamburiro tugira,birirwa bahata imyanda batangira abatugana kandi ikibabaje ubona n’abanyorondo bahatembera ariko kubera ko ari inshuti zabo biragoye ko babirukana mu byukuri iri soko ririmo akajagari rikenewe kw’itabwaho.
Mu bihe byatambutse Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abacuruza mu kajagari (bitwa abazunguzayi), ababaha ibicuruzwa ndetse n’abagura ibyo bintu bitemewe, ko bugiye gukaza ibihano ariko bubanje guha igishoro abazunguzayi no kububakira amasoko.
