Amakabutura ku kazi i Tokyo akomeje impaka kubera ubwoya bwo ku maguru bw’abagabo
Tokyo mu Buyapani yatangije ubukangurambaga bushishikariza abakozi kugabanya imyambaro iremereye mu gihe cy’ubushyuhe, aho abagabo bemerewe kurushaho kwambara amakabutura ku kazi.
Iyi gahunda izwi nka “Tokyo Cool Biz”, yatangijwe na Guverineri wa Tokyo, Yuriko Koike, mu rwego rwo gufasha abakozi guhangana n’ubushyuhe bukabije bwo mu mpeshyi. Abakozi basabwe guhitamo imyambaro yoroshye nka T-shirt, inkweto zoroshye n’amakabutura aho guhora bambaye amakoti na karuvati.
Nubwo bamwe mu bakozi bishimiye iyi myumvire mishya bavuga ko ibafasha gukora bisanzuye, hari bamwe batangiye kuyinenga bavuga ko ishobora guteza ikibazo cy’imyumvire ku bijyanye n’imyambarire.
Bamwe mu bagore bavuga ko mu biro byo mu Buyapani hakiri umuco wo gutegereza ko abagore bambara neza kandi bagapfuka amaguru mu gihe imyambaro yabo iyagaragaza, mu gihe abagabo bo bemerewe kugaragaza amaguru bambaye amakabutura.
Hari abatangije ijambo “Sunehara”, risobanura ikibazo cyo kutishimira kubona ubwoya bwo ku maguru bw’abagabo mu kazi, bavuga ko bamwe bumva bibabangamiye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Gorilla Clinic muri Kamena bwerekanye ko 53.5% by’ababajijwe batemera ko amakabutura aba imyambaro ikwiye ku kazi mu gihe cy’impeshyi, naho 46.5% bakabyemera.
Abatabyemera bavuga ko impamvu nyamukuru ari impungenge zijyanye n’imiterere y’umubiri ndetse n’ubwoya bwo ku maguru bushobora kugaragara. Abagore ni bo bagaragaye nk’abagize uruhare runini mu kutishimira iyi myambarire
Ibi byatumye bamwe mu bagabo batangira gushaka serivisi zo gukuraho ubwoya bwo ku maguru hakoreshejwe ikoranabuhanga rya laser, bavuga ko babikora kugira ngo barusheho kumva bisanzuye kandi bubahirize abo bakorana.
Nubwo imyambarire idakomeye imaze kumenyerwa mu bigo bimwe na bimwe, cyane cyane mu by’ikoranabuhanga, impaka ku kuba amakabutura akwiriye ku kazi ziracyakomeje mu Buyapani.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.
Ufite amakuru, ikibazo cyangwa igikorwa ushaka ko tumenyekanisha? Twandikire kuri WhatsApp kugira ngo tugufashe kukigeza ku bantu benshi.
