Musanze:Ikibazo cy’amazi gikomeje kuba ingorabahizi
Abaturage batuye mu bice bitandukanye bya musanze babangamiwe n’ibura ry’amazi akomeje kubura bya hato na hato,bamwe bakamanuka kuyashaka mu tubande abandi ugasanga bayagura ku giciro gihanitse.

Abaturage bâti “Hari n’igihe ushobora kumara iminsi ibiri udakarabye, noneho byagera kuri twe dufite ubwiherero mu mu mazu ugasanga umunuko wenda kutumara”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Musanze,ariko inshuro zose twagerageje kubahamagara ntabwo bigeze batwitaba.

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), gikunzwe gutungwa agatoki mu mikorere yacyo aho usanga Abaturage babashinja kutababwira impamvu yibura ry’amazi hirya no hino mu gihugu.
