VIDEO: Congo ubwato bwarohamye buhitana abaturage benshi biganjemo Impinja n’abagore. REBA AMASHUSHO
Amagana y’abagenzi baburiwe irengero ku wa gatatu tariki 3 Ukwakira, nyuma y’ubwato MV Merdi bwibiriye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’icyambu cya Kituku, i Goma (Amajyaruguru ya Kivu).

Amakuru aturuka ahabereye impanuka avuga ko ubwato bwahagurutse uwo munsi muri Minova (Amajyepfo ya Kivu) bwikoreye abantu bagera kuri 300. Gusa, abantu bake bari mu barokotse nibo babashije gutabarwa.
Amakuru yongeraho ko inzego za Leta n’imiryango itabara abari mu kaga bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse cyangwa gushakisha imibiri y’abahitanywe n’iyi mpanuka.
Ni mu ntera ya metero ijana uvuye ku cyambu cya Kituku, ubwo ubwato MV Merdi bwari bwikoreye abagenzi benshi n’ibicuruzwa by’ibiribwa, bwatangiye kurengerwa n’amazi, mu gihe abaturage ba Goma bari bategereje abavandimwe babo bari muri ubwo bwato babonye icyo kibazo kibatera ubwoba n’impagarara.
Abatangabuhamya b’iyi mpanuka bavuga ko ubwato bwatangiye kugwa inyuma mbere yo kurohama burundu mu mazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Icyambu cya Kituku, gitwara ibiribwa biva Minova bijyanwa i Goma, nta bikoresho bigenewe kugenzura umutekano wo mu kiyaga gifite.
Kuva abarwanyi ba M23 bigaruriye agace ka Shasha, abaturage ba Minova bambuka Ikiyaga cya Kivu mu rwego rwo kugera mu mujyi wa Goma.
REBA VIDEO UKO UBWATO BWAROHAMYE
Posted by: Ally Chaba
