Nyarugenge-Kimisagara:Haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo wikubise muri ruhurura ya Mpazi mu kizenga kirekire cy’amazi akahasiga ubuzima
Mu gitondo cyo ku itariki 13/10/2024 ku rugabaniro ruhuza umurenge wa Gitega na Kimisagara hazwi nko kuri ruhurura ya Mpazi haravugwa urupfu rw’umugabo wikubise muri ruhurura ya Mpazi mu kizenga kirekire cy’amazi menshi ndetse akaba kugeza ubu saa 09:10 za mugitondo inzego z’umutekano zikaba zari zitarahagera ngo zibikurikirane.
Amafoto yapfashwe na Ally Chabba



Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 mu buzima busanzwe biravugwa ko yakoreraga imirimo ye hafi y’isoko rya Kimisagara. Ku mugoroba wa tariki ya 12/10/2024, amakuru atangazwa na bamwe mu baturage bavuga ko yirukanse ahunga porisi ubwo yageragezaga guhungira muri ruhurura ya Mpazi yambukiranya ava Kimisagara yerekeza mu murenge wa Gitega.aza kugwa muri Icyo kizenga cy’amazi.
Ibindi kuri iyi nkuru turabibaha mu kanya mu nkuru ikomeza cyangwa ivuguruye…….Inkuru iracyakurikiranwa
