Twahawe Ijambo.Kubungabunga ibidukikije n’igisobanuro gikomeye kuri twe.
Tariki 15 Ukwakira buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: ”Ibidukikije, Ubuzima bwacu;.
Mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, uyu munsi wabereye mu kagali ka Kagasa, ahari hahuriye imbaga y’abagore benshi bari baherekejwe n’abagabo bishimiraga ibyiza bimaze kugerwaho n’Umugore wo mu cyaro.
Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga bwana Rutubuka Emmanuel yashimiye abagore bo mu murenge wa Gahanga ayoboye bakomeje gutoza urubyiruko rukiri ruto ndetse n’uburyo bakomeje kwimakaza uburere baha abana babo,kuko ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu.Yasabye Abaturage gukoresha amahirwe Leta yabashiriyeho kwiteza imbere bagana ibigo by’imari bakiguriza mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere n’imiryango yabo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga bwana Rutubuka Emmanuel
Uhagarariye inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Gahanga Kwizera Nadina avuga ko ari byiza ko abagore biteza imbere kandi ko byagaragaye ko iyo umugore ateye imbere ibibazo byinshi bikemuka.
Mu kiganiro yagiranye n’uruvugiro rw yagize ati:”
Burya iyo umugore ateye imbere amakimbirane mu muryango aragabanuka ndetse n’ibindi bibazo byose nk’urugero imirire mibi mu bana, abana bata amashuri, ibi by’ubuzererezi byose iyo umugore yateye imbere biracika . Nkaba mbona uyu mwaka abagore dusigaye twaratinyutse ibikorwa by’amajyambere nkuko mubona hari bamwe baje kumurika ibyo bakoze byerekana iterambere ry’abagore bo muri Gahanga”.
Yakomeje avuze ko umunsi nk’uyu uba ari uwo kwibaza uko umugore wo mu cyaro abayeho no kumenya icyo akwiye kunganirwa kugira ngo na we abashe gutera imbere, hakavaho imbogamizi zose zituma atajya imbere.
Yavuze kandi ko ari umunsi wo kuzirikana iterambere rye mu muryango, ku Gihugu no ku Isi yose, kuko na we ashoboye.
Yagize ati “Hari inzitizi zishingiye ku muco, ku myemerere no ku myumvire kandi zivuyeho umugore yatera imbere kuko arashoboye.”
Yashoje ashimira Perezida Kagame kubera politike nziza yatumye umugore wo cyaro ajijuka uyu mwaka nkuko insanganyamatsiko ibigarukaho bari guteka bifashishije Gaz mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro washyizweho n’imiryango itegamiye kuri Leta mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 1995.
Wemejwe n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu myanzuro yayo 62/136 yo kuwa 18 Ukuboza 2007 hagamijwe kuzamura iterambere ry’umugore wo mu cyaro wibera mu mirimo akaba aribwo buzima bwe ndetse hamwe na hamwe akanahohoterwa.