Hari abagororwa bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika cyangwa bagafungurwa by’agateganyo nk’uko biteganyijwe mu mategeko

Hari abagororwa bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika cyangwa bagafungurwa by’agateganyo nk’uko biteganyijwe mu mategeko

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yatangaje ko kuba hari abagororwa bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika cyangwa bagafungurwa by’agateganyo nk’uko biteganyijwe mu mategeko, ari igihamya ko igihugu kigendera ku mategeko arimo guhana ibyaha ariko no kubabarira abujuje ibisabwa.

Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta, CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboye Polisi y’Igihugu n’abandi bagera kuri 36, na ho abagera ku 2017 mu gihugu hose bafungurwa by’agateganyo n’iteka rya Minisitiri w’Ubutabera.Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko ibyakozwe ari amategeko yubahirijwe kuko aha Perezida wa Repubuika ububasha bwo guha imbabazi abagororwa mu gihe bazisabye, isuzuma rigasanga bazikwiye.

Ati “Uzishaka arazisaba akandika agasobanura impamvu asaba izo mbabazi, ababisuzuma bagasuzuma bakareba ibyaha yari yarakoze. Hari ukureba uko yitwaye muri gereza, ibyo byose birasuzumwa na Minisitiri w’Ubutabera, hari ubushinjacyaha buba bwaragize uruhare, Polisi na Gereza aba arimo, abo bose bagatanga inama kuri ubwo busabe noneho Perezida wa Repubulika agatanga izo mbabazi, wamara no kuzihabwa hari ibyo utegekwa.”

Abahawe imbabazi bose basabwa kubahiriza ibintu bitandukanye birimo no kwiyereka Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho baba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kubimenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho baba, mu gihe cy’iminsi 15 kuva iteka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.Hari kandi kwitaba Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe n’Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze no gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.Ibyo bigomba kubahirizwa ku wahawe imbabazi kugeza igihe yari asigaje cy’igifungo cye kirangiye.

Mukuralinda ati “Ntabwo ari ukuzihabwa gusa ngo baterere iyo, harimo no gukomeza kwitaba niba baguhaye imbabazi n’igihano kitararangira ubwo hari ingaruka bishobora kuzagira nyuma, harimo kuba utapfa kuva mu gihugu ngo ugire aho ujya utabivuze, bakubwira aho ugomba kubisaba. Iyo unaniwe kubisaba cyangwa se utabashije kwitaba hari uburyo bashyizeho bw’ikoranabuhanga bwo kubimenyesha, ibyo byose iyo bitujujwe za mbabazi niba warazihawe igihano kitarangiye zishobora gukurwaho ukarangiza igihano, niba nanone ukoze ikindi cyaha bishobora gutuma nanone za mbabazi zivaho.”Ibisabwa abahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bijya gusa n’ibisabwa abafunguwe by’agateganyo kuko bareba imyitwarire n’ibindi.Amategeko ateganya ko nibura rimwe mu mwaka Minisitiri ufite ingabo mu nshingano na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bashyikiriza Minisitiri w’Ubutabera urutonde rw’abasabye gufungurwa by’agateganyo bakatiwe.

Uwakatiwe n’inkiko igifungo kitarengeje imyaka itanu ashobora kwemererwa gufungurwa by’agateganyo amaze muri gereza kimwe cya kane cyayo, uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu yemererwa amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo, na ho uwakatiwe igihano cya burundu yemererwa gufungurwa by’agateganyo amaze gufungwa imyaka 15.Mukuralinda ati “Hari ikintu navuze cy’imyitwarire, icy’uburemere bw’ibyaha, tujye nko mu gufungurwa by’agateganyo nzi neza ko hari nk’ibyaha by’ubwicanyi udashobora guhirahira ubisaba ariko ntabwo bibuza umuntu kwigeragereza amahirwe ye ni yo mpamvu iyo ubisabye hari ingingo bagomba gusuzuma, impamvu bagomba gusuzuma bashingiraho zimwe ziba zaranateganyijwe n’itegeko kugira ngo ube wahabwa ibyo usaba.”

Yasabye abanyarwanda kwirinda impamvu zatuma bagwa mu byaba bibajyana gufungwa ariko anabahumuriza ko ugize ibyago akagwa mu cyaha atagomba kwiheba kuko u Rwanda rutanga imbabazi.Ati “Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, turi mu gihugu gihana ibyaha byabaye ariko turi no mu gihugu gishobora kubabarira, gutanga imbabazi, kugabanya igihano cyangwa gufugura by’agateganyo iyo ibisabwa byuzuye.”Muri rusange ubucucike muri gereza zo mu Rwanda uko ari 14 mu 2022/2023 bwari bugeze kuri 140,7% buvuye kuri 129% mu mwaka wa 2021/2022.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma Alain Mukurarinda yagaragaje imbabazi ra Perezida ku bagororwa no gufungurwa by’agateganyo bigendera ku mategeko

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *