RDC:Imfungwa 82 zapfiriye muri Gereza ya Kakwangura mu mezi 10 gusa
Umuryango uharanira iburenganzira bwa Muntu (REDHO) watangaje ko imfungwa 82 zapfiriye muri Gereza ya Kakwangura muri Teritwari ya Butembo mu mezi 10 ashize, zizize ubucucike bukabije mu cyumba zabagamo.
Raporo uyu muryango wasohoye ku wa 26 Ukwakira, igaragaza ko mu cyumba cya Gereza ya Kakwangura iherereye muri Butembo hafungiyemo abantu 1349 barimo abagore babiri, nyamara muri icyo cyumba hagenewe kujyamo abantu 250 gusa.
Uyu muryango ugaragaza ko abahafungiye badahabwa ubutabera buboneye kuko amadosiye yabo atinda cyane, ndetse nta miti n’ibiribwa bihagije bagenerwa.
REDO isaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugabanya umubare w’abafungiwe muri iyi gereza cyangwa ikihutisha ikurikiranwa ry’amadosiye yabo.
Radio Okapi yanditse ko kugeza mu mpera za Nzeri 2024 muri iyi gereza hari hamaze gupfa abantu 71.

