Umu jenosideri kabombo Eugène Rwamucyo yakatiwe imyaka 27 yigifungo – INKURU

Umu jenosideri kabombo Eugène Rwamucyo yakatiwe imyaka 27 yigifungo – INKURU

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Dr Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 30.

Rwamucyo kuri ubu afite imyaka 65 y’amavuko.

Ni urubanza rwari rumaze ukwezi aburanishwa.

Urubanza rwa Eugene Rwamucyo rubaye urwa munani ruburanishijwe n’urukiko rwa rubanda i Paris ku Banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bahaburanishirijwe ni Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu, Claude Muhayimana wakatiwe imyaka 14.

Hari kandi Laurent Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20, Hategekimana Philippe wakatiwe gufungwa burundu, na Sosthène Munyemana wakatiwe imyaka 24.

Posted by: Chaba

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *