Handball: Ikipe y’u Rwanda yegukanye Igikombe cya Afurika cya U-2
kipe y’lgihugu ya Handball y’Abatarengeje imyaka 20, yegukanye Igikombe cya Afurika “IHF Trophy/ Continental Phase” cyaberaga muri Ethiopia nyuma yo gutsinda Ibirwa bya Réunion ibitego 34-25.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, nibwo u Rwanda rwakinnye umukino wa kane waruhuje n’lbirwa bya Réunion muri iri rushanwa ryaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia.
Ikipe y’lgihugu y’Abatarengeje imyaka 20, yasoje igice cya mbere yatsinze ibitego 15-12, mu gihe yazamuye ikinyuranyo mu gice cya kabiri, umukino urangira ari ibitego 34-25.
lyi ntsinzi yahesheje u Rwanda kwegukana irushanwa Nyafurika ndetse ruzahagarira Afurika mu Gikombe Mpuzamigabane kizaba mu mwaka utaha.
U Rwanda rwari rwatangiye irushanwa rutera mpaga Congo Brazzaville, rukurikizaho gutsinda Guinea na Zimbabwe byari mu itsinda ryarwo.
Posted by: Chaba
