Twasuye umuhanda Muhima-Marato ni nyabajyendwa

Twasuye umuhanda Muhima-Marato ni nyabajyendwa

Nyarugenge: Twasuye umurenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali tuganira Abakoresha umuhanda Muhima, Marato , Nyabugogo ndetse n’abahakorera ubucuruzi nyuma y’uko amakuru acicikanye avuga ko umuhanda mushya uzamuka aho bakunze kwita kuri Marato utakiri nyabajyendwa kubera ubwinshi bw’imodoka zihaparika, zigafunga inzira,twifuza kumenya uko byifashe.

Saa kuminimwe n’iminota icyenda (05:09).za nimugoroba twari twahageze mu masaha meza aho urujya n’uruza rw’abantu ruhagaragara kugira ngo tureebe uko byifashe….

Mu byukuri iyo urebesheje ijisho mbere y’uko tuganira n’abaturage wabonaga nta kinyaniziga cyabangamiraga  ikindi mu buryo byo gutambuka cyangwa kubisikanya.

Abanyeshuri ,abajyenda  n’amaguru ndetse n’abahakorera ubucuruzi baganiriye n’ikinyamakuru Uruvugiro.rw ubwabo bemeza badashidikanya ko nta numwe wigeze ubangamirwa narimwe n’imidoka bivugwa ko zihaparika, kuko ngo n’izikoresha uyu muhanda zihagera zipakurura cyangwa zipakira imyumbati zigahita zijyenda.Nta n’ubwo zihahagarara umwanya munini pee.

Umwe mu batutage utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yaganiriye n’ikinyamakuru Uruvugiro 

Umunyamakuru: Mwiriwe Mzee

Umuturage:Mwiriwe

Umunyamakuru:Hari amakuru avugwa ko mubangamiwe n’imodoka ziparika muri uyu muhanda ku buryo bibabera ingorabahizi mu kazi kanyu ka buri munsi. Muri macye ntabwo mukoresha uyu muhanda uko bikwiye. Mwaduha amakuru ?

Umuturage: Hoya twe ntakibazo tugira kuri uyu muhanda ahubwo mbona ko uyu munsi aribwo dutambuka neza. Badukijije ivumbi n’umwanda wahoraga aha ngaha,.Erega nabadandarizaga ibicuruzwa byabo hano mu muhanda ubona ko babikitseho.Muri macye hano mbona ko ntakibazo kirimo pee.

Umunyamakuru: Ko bivugwa ngo hari abashinja Gitifu Mukandoli Grace gutanga uburenganzira bwo guparika amakamyo mu muhanda

Umuturage:Yebabawe uriya mubyeyi ararengana. Ubuse ko umuhanda ucungwa n’apolisi zishinzwe umutekano wo mu muhanda,kandi tubabona buri gihe bahanyura,baba barabonye ko hari ikibazo ntibagire icyo bakora?. Uriya muyobozi ararengana. Ndabahamiriza ko ntakibazo kirimo.

Umunyamakuru: Murakoze cyane.

 

Amafoto agaragaza ko umuhanda Ari nyabajyendwa
Abaturage barishimira itembere Leta yabagejejeho
Umuhanda uzamuka kuri Marato usigaye ukeye

Ikinyamakuru uruvugiro rw cyavuganye na Gitifu w’umurenge wa Muhima aduhamiriza ko umuhanda ukoreshwa  uko bikwiye,ahubwo agakangurira abaturage gufata neza ibikorwa remezo Leta iba yabahaye, ndetse ko ubuyobozi butazihanganira umuturage uzagaragara ababyangiza.Ingamba zarafashwe zirimo n’isuku mu murenge wa Muhima.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *