Kicukiro-Gikondo:Habaye impanuka hakomereka 2

Kicukiro-Gikondo:Habaye impanuka hakomereka 2

Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo,habaye impanuka ubwo umumotari wari utwaye moto yambaye purake RG035x yagonganye n’imodoka y’ubwoko bwa Daihatsu. Aba bose baturukaga Gikondo -Merez ya mbere ku muhanda werekeze Rebero.

Moto yakoze impanuka yakomekeyeho 2

Ababonye iyi mpanuka ikiba banenze uwari utwaye iyi modoka ya daihatsu wagize uburangare agashyiramo ikinyoteri agahita akata atamenyesheje uwamuturukaga inyuma.Bavuze ko ibintu yakoze bitajyanye, ndetse ko yagombaga kumenya icyo amategeko y umuhanda asobanura mbere yuko yinjira mu cyerekezo kindi. Bacetse ko ashobora kuba yari ari kuri telefone mu gihe yayoboraga imodoka yerekeza mu gipangu aho yari agiye gupakira umuzigo.

Imodoka y’ubwoko bwa Daihatsu yagonganye na moto

Umumotari ndetse n’uwo yari ahetse bahise bashyirwa ku ruhande rw’umuhanda, bategereje imbangukiragutabara kugira ngo ibageze kwa muganga. Uyu muhanda bivugws ko ukunzwe gutwarwamo n’abantu bakoresha umuvuduko ukabije batitaye ku bana cyangwa se abanyamaguru.

Umwe mu bakomeretse ategereje imbangukiragutabara

Umwe muri abo baturage batashatse ko amazina ye atangsnzwa ati “Turasaba ko abantu bamenye ko umuhanda atari umuharuro ahubwo bagakwiye kuwukoresha mu buryo bukwiye.

Polisi iributsa abatwara abantu ko bisaba ubushishozi n’ubunyamwuga, bakirinda uburangare, birinda gutwara bafite umunaniro, bakagendera ku muvuduko wagenwe, kandi bakibuka kubungabunga ubuzima bw’abo batwaye kuko nta kibusimbura.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *