Kigali:Polisi yabafashe bibye umunyamabanga muri Expo
Tariki ya 12/05/25 mu saa 0930 za mu gitondo, mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, muri Camp Kigali ahari kubera imurikagurisha ry’abanya Egiputa.
Police yacungaga umutekano muri iyi Expo yafashe Dukuzumuremyi Mariciale 25yrs na Uwiringiyimana Olivier 37yrs bamaze kwiba umwe mu bitabiriye iryo murikagurisha witwa AMURI YUSUFU umunya Egiputa.
Bafashwe bamaze kumwiba; Imikufe, amasaha,amashanete,impeta, bifite agaciro ka 15,000,000frw.Bajr gufatwa na Polisi ndetse n’ibyo bibye byose byafashwe.Abaregwa bashyikirijwe sitasiyo ya polisi ya Nyarugenge.
Polisi y’urwanda yijeje abitabira imurikagurisha yaba abanyamahanga bayizamo cg abaturarwanda bayijyamo umutekano usesuye,kuko abapolisi bahari kugirango umutekano ugende neza.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa kigali Gahonzire Wellars ati “Turihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kwiba kuyicikaho kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi ko ntaho bazazicikira”.
Abaturage baributswa gutanga amakuru no kugana inzego z’umutekano bagatanga ibirego igihe bahuye ni ikibazo cy’ubujura.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.
