Rwanda FDA igiye guhagurukira inganda zikoresha amacupa yatoraguwe-INGUFU LTD nayo irashyirwa mu majwi n’abaturage.
Nyuma y uko hagaragaye abantu benshi bagenda batoragura amacupa hirya no hino mu myanda no mu bimoteri ugasanga hari n’amakusanyirizo yayo akora akazi ko kuyoza,abaturage benshi bagenda bagira impungenge, no gushaka kumenya icyo ayo macupa akoreshwa.
Abahaye amakuru ikinyamakuru Uruvugiro.rw batunga agatoki ikusanyirizo rimwe riherereye mu karere ka Gasabo,mu gace ka Batsinda.
Uruvugiro.rw, ruhagera rwasanze hari abadamu benshi bateraniye mu gipangu cyubakishijwe amabati, hapanzemo imifuka myinshi y’amacupa andi bari kuyogereza mu mabase.
Ikinyamakuru uruvugiro cyashoboye kubona amajwi mu buryo bw’ibanga, Umudamu twahasanze ahagarariye abandi mu mvugo ze, yemeza ko aya macupa, bayoza bakayagemura ku nganda zitandukanye harimo n’uruganda rwa INGUFU LTD, rukorera mu karere ka kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi.
Mu majwi ikinyamakuru uruvugiro.rw rufite, humvikanamo uyu mudamu ari gusobanurira umunyamakuru ubwoko bw’amacupa bafite,akavuga ko amwe muri aya bayagemura ku ruganda rwa INGUFU LTD, ku biciro bitandukanye bitewe n’ubwoko bashaka.
Avuga ko bagemurira inganda ku biciro kitandukanye, bitewe n’ubwoko bw’amacupa






Aya macupa akenshi, atoragurwa mu myanda no mu bishingwe bijyanwa ku kimoteri cya Nduba, mu karere ka Gasabo.
Andi majwi ikinyamakuru uruvugiro.rw,gifite, yumvikanamo umugabo bikekwa ko ari we nyiri iri kusanyirizo, asobanuza kuri telefone, bikekwa ko ari umukozi wo ku ruganda rwa INGUFU LTD, amubaza inshuro bamaze kubagemurira zitarishyurwa., ndetse agahindukira akongera akabaza umudamu, umunyamakuru yasanze kuri iri kusanyirizo,afite igitabo cya rojisitiri, amubaza inshuro bamaze kugemurira uruganda rwa INGUVU LTD aya macupa.
Umunyamakuru yashatse kumenya icyo uruganda INGUFU LTD, rubivugaho Yahamagaye umuyobozi w’u ruganda INGUFU LTD kuri telefone witwa samweli Nihanabayo,uzwi ku izina rya Kazungu, kugira ngo amusobanuze ibivugwa kuri uru ruganda,ashaka kumenya uburyo uru ruganda (INGUFU LTD),barugemurira amacupa yakoreshejwe,uruganda rukongera kuyakoresha.
Mu kumusubiza ku murongo wa telefone (Bwana Samuel),yemeje ko basigaye barabemereye kuyakoresha, ndetse abaza umunyamakuru impamvu ashaka gukora iyo nkuru mu magambo ye ati “iyo nkuru irakumarira iki.”nyuma yo kumubwira ayo magambo kuri terefone arayikupa.
Umunyamakuru ntiyanyuzwe,yongeye kuyihamagara ariko,inshuro zose yamuhamagaye,ntiyayitabye.
Nyuma y’ibyo byose yamwoherereje ubutumwa bugufi amumenyesha ko inkuru ari gutara atari inkuru y’umunyamakuru ku giti cye, ahubwo ari inkuru ya rubanda.
Kugeza ubwo umunyamakuru yateguraga inkuru umuyobozi wa INGUFU LTD atongeye kumuvugisha.
Ikinyamakuru uruvugiro cyavugishije umuyobozi wa Rwanda FDA DR.Emile Bienvenu, niba koko izi nganda zemerewe gukoresha aya macupa yavuyemo utu tuyoga tw’ubwoko bwa Liqour, asubiza ko ibyo atari byo. Ndetse ko ari ikinyoma, ko nta rupapuro rw’icyemezo na rumwe yigeze asinya rwemerera uruganda narumwe, gukoresha amacupa yakoreshejwe,kwongera gusubira ku ruganda agakoreshwa.
Yadusobanuriye ko iyi sisteme yo gusukura amacupa akongera agakoreshwa, ko nta ruganda ruto,narumwe ruyifite, usibye inganda zikomeye.Atanga urugero rwa Bralirwa.
Avuga ko bibaye ari byo, izi nganda zikoresha aya macupa inshuro zirenze 1, zaba zikora igisa nk’amagendo,ndetse ko bitemewe, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage cyane cyane abanywa izi nzoga.
Yavuze ko bagiye gukorana n’inzego zitandukanye harimo n’iz’umutekano kuzigenzura, bakamenya byimbitse ibihyanye naya makuru, kuko ngo harimo ibyaha bihanwa n’amategeko.
Ni kenshi cyane twumva bamwe mu banywa izi nzoga, bakunze guhura n’ingaruka zikomeye, z’ubuzima,nk’uburwayi, biturutse ku buziranenge bujyanye n’isuku yamacupa, atoragurwa mu myanda no mu bimoteri,hanyuma akongera kugemurwa kuri izi nganda zitandukanye.
Turibaza Tuti ese aya macupa agemurwa muri izi nganda ajya he?cyangwa se akorwamo iki,apfunyikwamo iki ? Nituramuka tumenye amakuru arenze aya,tuzayongera mu nkuru yacu y’ubutaha.
Ijambo risoza:Kurinda ubuzima bw’umuturage n’inshingano za twese
