Police Sitasiyo ya Ndera ifatiye mu cyuho uwitwa SHUMBUSHO Celestin uw’imyaka 37,waruje kuri Polisi aje gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000frw) kugirango commander amurekurire uwitwa NSHIMIYIMANA Ethienne w’imyaka 31,ucyekwaho ubujura wafatiwe mu mukwabo wo gufata abajura bazengereje abaturage batuye mu Kagari ka Bwiza kuko ashyirwa mu majwi y’abiba amatungo magufi bakanatega abaturage bakabambura.
SHUMBUSHO Celestin uw’imyaka 37,waruje kuri Polisi aje gutanga ruswa
Uyu waruje gutanga ruswa yahamagaye Commander wa Sitasiyo ya Ndera avuga ko ashaka kubonana nawe ku kibazo cy’umuvandimwe we ufunze, hanyuma asabwa kuza kuri office arakirwa avuga ikimugenza ko ari uko commander yamufungurira umuvandimwe we ufunzwe kubera gukurikiranwaho ubujura.