Polisi yafashe abantu 22, bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya, guteza umutekano muke.

Polisi yafashe abantu 22, bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya, guteza umutekano muke.

Kigali:Kicukiro:Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu karere ka Kicukiro yafashe abantu 22, bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo ubujura, uburaya, guteza umutekano muke.

Bafatiwe mu Murenge wa Gikondo,
Akagali ka Kanserege, Umudugudu wa Marembo ahazwi nka Sodoma.

Bafashwe kubera guhungabanya umutekano n’umudendezo w abaturage

Bafashwe nyuma yaho abaturage batuye muri aka gace batahwemye kugaragaza iki ikibazo ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura ibyabo, ibikorwa by’uburaya bihabera dore ko indaya zihari ari izo zicumbikira abajura.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Gikondo.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yihanangirije umuntu wese uhungabanya ituze n’umudendezo by’abaturage, cyane cyane abajura bumva ko bazatangwa n’ibyabandi bavunikiye.

Polisi imaze iminsi yarahagurukiye abahungabanya umutekano w abaturage

inzego z’umutekano ziriteguye Kandi ziri maso nta muntu uzakora ibyaha ngo areke gufatwa ngo ahanwe, abaturage turabagira inama yo kureka gukora ibyaha yashimiye abaturage batangira amakuru ku gihe Kandi twibutsa n’abandi kubikora.

 

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *