Gasabo: Haremwe akajagari rwagati mu kibuga cy’isoko rya kijyambere ryo ku Murindi
Abacururiza mu isoko ryo ku murindi ryitwa Murindi market mu karere ka Gasabo bahangayikishijwe n’irindi soko ryaremwe mu kibuga rwagati bavuga ko ari akajagari kandi barabubakiye isoko ryiza rya kijyambere.
Umwe mu bacuruza hano muri iri soko avuga ko byatangiye ari imitaka mike cyane yari yarashinzwe hagati mu mbuga igenda yiyongera kugeza igihe ryabaye isoko rya kajagari.
Iyo uhagaze hejuru muri etage ukareba hasi ubona akajagari k amashitingi n imitaka ishaje ndetse n utundi tuzu dusakajwe amashitingi hejuru bahashize ibiti kugira ngo bitaza gutwarwa n’ umuyaga.





Iri soko ricururizwamo ibiribwa n’imbuto, isombe n’ ibindi. Byonyine abahacururiza usanga bahanyanyagije umwanda kuburyo busubiza inyuma gahunda y’isuku muri iri soko.
Abacuruzi bahacururiza banenga ubuyobozi bw iri soko kuba bwarananiwe kugira gahunda ihamye yo gushyira aba bantu ku murongo ndetse no kuhakora isuku ihoraho bagaca ukubiri n umwanda ugenda ugaragara hagati mu kibuga.
Umwe mu bacuruzi utashatse ko amazina ye tuyashiramo inkuru yatangarije iki kinyamakuru ruvugiro ko hakenewe gukora ubuvugizi kuri aba bantu bakavanwa hanze mu kibuga ku zuba bagashyirwa mu isoko. Ikibuga kikagera isuku n abahagana bakagira aho baparika kuko aho bakorera hagenewe parikingi.
Ikindi bavuga kuri iri soko ni ikibazo cy umutekano muke buterwa n insoresore zicuruza amatelefone hafi y uruzitiro rw iri soko bagasaba inzego z umutekano harimo na polisi kubafasha bagahashya izindi nsoresore kuko nizo zigaruka zikabiba utwabo. Bongeraho ko batumye n abakiliya bahagana bakendera kubera izi nsoresore bavuga ko ziteza umutekano muke.
Umunyamakuru w’ikinyamakuru ruvugiro yageze aho ubuyobozi bw iri soko bukorera,ashaka kumenya ingamba bafite kuri aba bacuruzi,bakorera mu kibuga bahangana n’izuba mu mpeshyi, mwitumba imvura yagwa bakabura aho banurira ibicuruzwa byabo.Bavuga ko baterwa ipfunwe no kuba bakorera muri utu tuzu. twagerageje guhamagara nomero z ubuyobozi ariko ntizacamo igihe bazabonekera bakemera ko twabavugisha tuzankongera mu nkuru yacu y ubutaha.
