Kicukiro-Gahanga: Bahangayikishije ni kizu cyubakishijwe ibibati bishaje cyenda kubagwaho.
Abaturage batuye mu murenge wa gahanga akagari ka Gahanga mu mudugudu wa Runini,bahangayikishijwe n ikizu cy’amabati cyubatse mu isambu ya Tedy gas aho bakunze gukorera ibirori n’ubukwe n ibindi bitandukanye bavuga ko cyenda kubagwaho.
Iki kizu cyubakishijwe amabati, kinegetse ku mugina munsi hari umuhanda nyabagendwa w abaturage aho bahera basaba ubuyobozi kugira icyo bakora iki kizu kitazabateza impanuka.



Iki kizu gikikijwe n’ibihuru abaturage bavuga ko hashobora kuzamo n’inzoka cyangwa kikazabagwaho dore ko n ubutaka cyubatswemo bwatangiye gutenguka.
Umuturage utashatse ko amazina ye ashirwa mu nkuru avuga ko icyo kizu usibye ko cyenda no kugwa ndetse n ubutaka bwacu ubona ko bwamaze gutenguka kirimo no guteza umutekano muke kubera ibihuru bigikikije yewe rimwe na rimwe ujya kubona ukabona inzoka irimo irazamuka muri ibyo bihuru.

Undi muturage utuye ku munsi w icyo kizu nawe ntajya kure na amagambo yatangwajwe mbere ati “icyo twifuza nuko iki kizu bakihavana.Reba nawe kiri ku muhanda ukikijwe n’ibihuru, kiri mu manegeka, bagiteze imbaho, ariko zose ubona ko zimaze gusaza,usibye ko tutazi ibintu bashiramo cyangwa barundamo kizatugwaho.
Ubuyobozi bw umurenge wa Gahanga bukimara kumenya iki kibazo, babwiye ikinyamakuru Uruvugiro ko bagiye kugisuzuma barebe n uburyo bagikemura.
Biravugwa ko nyiri bikorwa byo kuri Tedgas ari muri Amerika. Gusa bitavuze ko ubuyobozi butafata icyemezo icyo ari cyo cyose mu gihe hagaragaye ko iki kizu cyateza umutekano muke mu baturage.
