Nyarugenge- Rwezamenyo: Ubusinzi bukabije abakuze kwiyambura icyubahiro.
Umurenge wa rwezamenyo akagari ka rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge hakomeje kuvugwa ubusinzi bukabije munsi ya cosmos ku muhanda kamanuka kuri Club Rafiki.
Mu gitondo cy uyu munsi 27/07/2025 haramukiye umubyeyi wagaragaye yikora ibintu by ubunyamaswa umuhanda rwagati acishamo akiyambura ubusa akerekana imyanya ye y ibanga.
Abantu babonye aya marorerwa banenga cyane abantu bakuze bakomeje kwiyambura icyubahiro cy ububyeyi bakandagara mu muhanda bakaba iciro ry imigani.

Uyu mubyeyi wari uri kumwe n’umusore bigaragara ko yari yataye ubwenge, bivugwa ko baraye banywa inzoga ijoro ryose kugeza aho zibagarutse ku muhanda. Abaturage barasaba inzego z ubuyobozi gushyiramo imbaraga guhashya ikibazo cy ubusinzi bukabije ndetse n’abanywi inzoga bakisubiraho bakamenya ko kunywa inzoga nyinshi zikakwambura icyubahiro atari byiza.
Iteka iyo umuntu avuze “Tunyweless”, ikibazo umuntu yibaza, ni “Less” ni izingana zite? Nke ni amacupa angahe? Ni ibirahure bingahe? Siyansi itanga amahame twagenderaho, ariko ni twe tugomba kwihitiramo igipimo tutagomba kurenza.
Ubushakashatsi bwerekanye ingano y’inzoga umugabo n’umugore badakwiriye kurenza, ku buryo iyo bazirengeje baba bageze mu cyiciro cy’abanywi ba cyane.
Ku mugore, nta kurenza icupa rimwe rya byeri ku munsi. Abagabo bo ni amacupa abiri. Amacupa avugwa ni afite nibura 5% bya alcohol.
Iyo umugore arengeje amacupa ane, umugabo akarenza atanu, baba bageze mu cyiciro cy’abanywi bakabije.
Kuri Wine cyangwa se umuvinyo, nta kurenza ibirahure umunani ku mugore mu cyumweru mu gihe umugabo we bidakwiriye kurenga 15. Kuri spirts, ho nta kurenza shot 1,5 ku nzoga ya 40% bya alcohol.
Mu gihe byarenze rero, ingaruka mbi zitangira kuba nyinshi.
