‎KIGALI: Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge 

‎KIGALI: Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge 
Kigali:Ishami rya Polisi  Tariki ya 31/07/25 kurwanya ibibyabwenge (ANU) rikorera mu karere ka Gasabo na Kicukiro ryafashe abantu 3 bacuruza ibibyabwenge by’urumogi na Kanyanga.

‎Mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu ka Gali ka Kidashya, hafatiwe umugabo witwa Nzabandora Claude (40) afite Urumogi ikiro 1 na Kanyanga Litiro 06.5 akaba yarafatiwe iwe murugo ari naho yabicururizaga.

‎

‎

Akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Jabana ngo akorerwe Dosiye ijyanwe mu bugenzacyaha.

‎Mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagali ka Kabeza, hafatiwe Nahayo Fulgence (38) na Nshimiyimana Theoneste (40), bafite Urumogi ibiro 04 na bule 176.

‎Abafashwe bafungiye kuri Station ya Gahanga ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha.

‎Polisi ifatanije n’izindi z’umutekano ndetse n’abaturage yahagurukiye abantu bacuruza ibibyabwenge by’urumogi na Kanyanga mu mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihugu kuko byagaragaye ko bigira ingaruka ku bizima bw’abaturage ndetse no guhungabanya umutekano ku babinyweye, ikindi ni uko binabjjijwe mu Rwanda Kandi bihanwa n’amategeko.

‎Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye, nibashake ibindi bakora kuko ibibyabwenge bitagukiza ahubwo bya gukenya.

‎Abaturage baributswa gukomeza gutanga amakuru igihe hari aho bazi abacuruza ibiyobyabwenge ngo bafatwe bahanwe.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *