Mageragere: College de Butamwa Nyarugenge Ikomeje Kugaragaza Ubukombe mu Burezi mu Rwanda
Nyarugenge -Mageragere:Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge barashima cyane Ishuri rya College de Butamwa, riherereye mu Murenge wa Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ku ruhare rugaragara mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu gihugu.
Nk’uko abaturage babyemeza, College Butamwa ntabwo ari ishuri risanzwe gusa, ahubwo ni ikigo gitanga uburezi bufite umwihariko mu guha abanyeshuri ubumenyi bwagutse n’imyitwarire myiza. Itsinda ry’ababyeyi n’abaturage bavuze ko iterambere ry’ishuri rifasha cyane abana b’u Rwanda kugira amahirwe yo kwiga mu buryo bugezweho kandi butegura ejo hazaza habo.

Umwe mu baturage yavuze ko College Butamwa “ikomeje kuba ikimenyetso cy’ubukombe mu burezi, aho abana bigishwa bafite ubumenyi buhanitse kandi bitegurira neza amasomo yabo, ndetse n’imyitwarire yabo iragaragaza ko babaye abantu bashoboye.”

Duharanire uburezi bufite ireme, dushyigikire ejo heza h’abana bacu!

Umuyobozi w’ishuri rya College de Butamwa Ntagishyika Rwagatera mike yatangarije ikinyamakuru uruvugiro ati ” Intego yacu ari uguharanira uburezi bufite ireme, butuma abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse no mu buzima busanzwe.
Yagarutse ku bikorwa bitandukanye by’ishuri birimo amahugurwa ku myigire, gutegura imishinga y’ubumenyi, ndetse n’ubufatanye n’imiryango itandukanye hagamijwe guteza imbere impano z’abanyeshuri.

Imibare y’Abanyeshuri Batsinze Ikizamini cya Leta 2024-2025:

Abanyarwanda benshi bakomeje kwishimira intambwe College Butamwa imaze gutera mu guteza imbere uburezi mu gihugu, bakaba basanga ari intsinzi ku gihugu cyose kuko uburezi bufite ireme ari umusingi w’iterambere rirambye.

College Butamwa Nyarugenge ikomeje kwerekana ko ishuri rifite umusaruro mwiza, aho abanyeshuri biga neza, bagatera imbere mu bumenyi ndetse no mu mico myiza, bigafasha u Rwanda gukomeza gutera imbere mu nzego zose.
Minisiteri y’Uburezi irashimira ishuri rya College Butamwa riherereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, ku ruhare rugaragara mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu Rwanda.
