Nyarugenge -#Gitega:Imvururu i Gitega: Umuzunguzayi yamenaguye imodoka y’irondo, inzego z’umutekano zatangiye iperereza
Nyarugenge -#Gitega:Imvururu i Gitega: Umuzunguzayi yamenaguye imodoka y’irondo, inzego z’umutekano zatangiye iperereza
Mu kagari ka Gacamo, umurenge wa Gitega, habereye imvururu hagati y’abanyerondo n’umuzunguzayi bivugwa ko bari bagiranye amakimbirane nyuma yo kumwambura ibyo yari afite.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko uwo muznguzayi, wari urakajwe n’ibyo yakozweho, yahise afata icyemezo cyo kumenagura imodoka y’irondo, ayimena ibirahure byayo . Mu gihe habaga iyo mvururu, yabashije gucika, ariko abasore babiri bari hafi aho bahise bafatwa bakekwaho kuba bashyigikiye urwo rugomo.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko bababajwe n’uko ibintu byageze aho bisenya ibikoresho by’igihugu, ariko nanone bagasaba abanyerondo kureka gukoresha imbaraga z’umurengera mu gihe baba bari mu kazi kabo.
> “Turasaba inzego z’umutekano gukaza ingamba zo kurinda umutekano w’abaturage, ariko n’abanyerondo bakirinda gukubita cyangwa guhohotera abantu. Ibyo bituma umwuka mubi wiyongera, bigakurura umujinya n’amakimbirane,”
— umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru.
Abandi bongeraho ko hakenewe ubwumvikane n’ubuyobozi bwiza, aho abanyerondo bakora inshingano zabo mu mucyo no mu bwubahane, kuko gukoresha igitugu bishobora guteza umutekano muke mu gace.
Kugeza ubu, umuyobozi w’Umurenge wa Gitega ntiyabashije kuboneka kugira ngo agire icyo atangaza kuri iki kibazo, kimwe n’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, ariko igihe bazaba babonetse tuza kubagezaho ibisobanuro byabo byuzuye ku buryo ubuyobozi bubona iki kibazo n’ingamba ziri gufatwa kugira ngo umutekano n’ituze by’abaturage bikomeze.
