Ingufu Gin Ltd: Icyitegererezo cy’uko ishoramari riteza igihugu imbere ritibagirwa abaturage
Ingufu Gin Ltd: Icyitegererezo cy’uko ishoramari ritera igihugu imbere ritibagirwa abaturage
“Inzoga z’ubuziranenge. Akazi ku baturage. Ibyishimo mu miryango.”
Mu Karere ka Kamonyi, uruganda Ingufu Gin Ltd rwahinduye ubuzima bw’abaturage mu buryo bugaragara. Uretse kuzana ibicuruzwa by’ubuziranenge ku isoko, uru ruganda rwatangije impinduka nziza mu mibereho y’abakozi, imiryango yabo, n’iterambere ry’akarere.
Mu muco n’amateka by’Abanyarwanda inzoga ni ikintu gikomeye. Uzumva n’imigani myinshi bahimbye bayishingiyeho nk’ugira uti “Inzoga ni Mucyurabuhoro”, ikaba imfura inyobwa n’indi. Ni umuhuza uhuza abagabo bakaganira, abato n’abakuru bakizihira ibirori.
Mu myaka yo hambere, inzoga Abanyarwanda bari bamenyerereye zari iz’ibitoki, ikigage n’izindi gakondo zengwaga ku kigero kidahagije kandi ntizigire umwimerere umwe.
Nyuma y’inzoga gakondo, ku mwaduko w’abakoloni mu Rwanda haje inzoga mvamahanga zirimo na za liqueurs ariko zanywaga umugabo zigasiba undi kuko zabaga zikosha.
Ntihanabayo Samuel amaze kubyitegereza no kwishakamo ubushobozi, yafashe umwanzuro wo guhindura ayo mateka, ashinga uruganda Ingufu Gin Ltd kugira ngo liqueurs zidakomeza gufatwa nk’iz’abifite gusa.
Abaturage bavuga ko mbere banywaga inzoga z’inkorano zitagira ubuziranenge, rimwe na rimwe zigatera ibibazo mu miryango yabo. Ubu, kubera Ingufu Gin Ltd, ibintu byose byarahindutse. Uru ruganda rutanga imirimo, rutanga ibyishimo, ndetse rugaha abaturage icyizere cyo kubaho neza.

Ibicuruzwa by’ubuziranenge
Ingufu Gin Ltd ikora inzoga zitandukanye zifite ubuziranenge bukomeye, zikwirakwizwa mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’ibituranyi nka Burundi, Uganda na Tanzania.
Mu bwoko butandukanye.

Abaguzi barishimira uburyo izi nzoga zifite ubuziranenge bwizewe, ndetse zikaba zigaragaza isura y’ishoramari ryujuje indangagaciro.
Abakozi bahinduriwe ubuzima
Abakozi ba Ingufu Gin Ltd batangaza ko akazi bahawe kazanye impinduka zikomeye mu mibereho yabo. Bamwe mu bahinduriwe ubuzima ni aba bakurikira:
Ushinzwe Packaging Department ati
> “Mbere ntacyo nari mfite. Nari umubyeyi utagira akazi. Kuva Ingufu Gin Ltd yantanga akazi, abana banjye batangiye kwiga, nanjye nishyura ubwisungane mu kwivuza. Ubu mfite icyizere. Ni ubuzima bushya.”

Umutekinisiye mu Ruganda ati
> “Nabashije kubaka inzu yanjye ku gice cy’amafaranga nakoreye hano. Nta na rimwe nari naratekereje ko nzigera mbigeraho. Uru ruganda rwamvanye mu mibereho yo guhora mu bukode.”

Ushinzwe Quality Control
> “Aha twahakuye ubumenyi. Uru ruganda ntirutanga akazi gusa, rutwigisha n’indangagaciro z’umurimo n’ubudacogora.”
Abakozi bose bagaragaza ko Ingufu Gin Ltd itanga icyizere, ubuzima bushya, n’iterambere ku miryango yabo, bityo igahinduka ikimenyetso cy’uko ishoramari rifite umutima rishobora guhindura imibereho y’abaturage.

Impamvu uru ruganda ruteye imbere
1. Ubuziranenge bw’ibicuruzwa: Inzoga zose zikorwa ku rugero rwemewe, zikoranye ikoranabuhanga rigezweho.
2. Gutanga akazi: Urubyiruko n’abagore benshi babonye imirimo, bagira uruhare mu iterambere ry’akarere.
3. Impinduka mu mibereho: Abakozi bashobora kwishyura amashuri y’abana, kwiyubakira amazu, no kugira imibereho myiza.
4. Ubufatanye n’amahanga: Rwanda Day yatumye habaho amasezerano y’ubufatanye n’umushoramari wo mu Bufaransa mu gukora umuvinyo w’imizabibu bwa mbere mu Rwanda.
Inyungu ku baturage
Abana benshi bahabwa amahirwe yo kwiga
Abakozi babona akazi kazira umutekano
Imiryango ibasha gutera imbere
Ubutunzi bw’igihugu buriyongera binyuze mu ishoramari rifite indangagaciro
Abaturage bavuga ko Ingufu Gin Ltd itanga ibyishimo birambye, kandi igashyira imbere ubuzima bwiza bw’abantu kurusha inyungu z’akazi gusa.







Umusozo
Ingufu Gin Ltd si uruganda gusa. Ni ikimenyetso cy’uko ishoramari rifite umutima rishobora guhindura ubuzima, gutanga ibyishimo, no guteza imbere igihugu.
> “Kuri twe, Ingufu si inzoga gusa. Ni ubuzima bushya, ni iterambere, ni ibyishimo.” – Nyirandikubwimana, umubyeyi ufite abana babiri
Ingufu Gin Ltd – Inzoga z’ubuziranenge. Akazi ku baturage. Ibyishimo mu miryango
