Kigali-Kicukiro🔥 Kagarama Land Saga: Miliyari 5.1, Ibibanza 116 n’Urubanza Rurimo Amayobera

Kigali-Kicukiro🔥 Kagarama Land Saga: Miliyari 5.1, Ibibanza 116 n’Urubanza Rurimo Amayobera

Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa, havugwa inkuru ikomeje guteza impaka ndende mu bijyanye n’imitungo n’ubutabera.

Ubutaka bwagurishijwe na sosiyete ya Mega Holding ihagarariwe na Ghebremedhin Teklehaimanot Teame (uzwi nka Tekerayi, nyiri Simba Supermarket), bwaje kugurwa n’umushoramari Isingizwe Yves ku mafaranga angana na miliyari 5 na miliyoni 100.

Icyo gihe, ikigo cy’ubutaka cyahise gikora “mutation”, ubutaka bwandikwa kuri Isingizwe Yves n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma yo kubwegukana, Isingizwe Yves yahise abugurisha mu byiciro, agabanyamo ibibanza bigera kuri 116, ibyo abaturage benshi bamaze kugura ntibanahabwa ibyangombwa byabyo. Aba baturage bavuga ko bo biteguye kubahiriza igishushanyo mbonera cyateganyirijwe aho hantu, ndetse bakaba barabimenyesheje urukiko.

Gusa ibintu byahindutse mu buryo butunguranye ku wa 18 Ugushyingo 2025, ubwo Visi Meya w’umujyi wa Kigali,yandikiye ikigo cy’ubutaka asaba ko ibikorwa byose biri gukorerwa kuri ubwo butaka bihagarikwa, avuga ko buri kugurishwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hashingiwe ku masezerano bivugwa ko Mega Holding yari ifitanye n’Umujyi wa Kigali abuza kugurisha ubwo butaka.

Icyakomeje gutera urujijo ni uko Umujyi wa Kigali utigeze witaba urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo ngo usobanure ayo masezerano cyangwa ugaragaze ibimenyetso byayo. nkiko abaduhaye amakuru babivuga.

Abavugako kutitaba urukiko no kuterekana ibimenyetso bishobora guteza ibibazo bikomeye ku cyizere cy’imanza.

Mu iburanisha riheruka, humvikanye ko Umujyi wa Kigali wahinduye imvugo, ndetse urubanza rukaba rwarasubitswe rukazongera kuburanishwa ku wa 23 Werurwe 2026 saa tanu za mu gitondo. Gusa ikindi cyateye impaka ni uko urukiko rwategetse ko Mega Holding, ari yo yagurishije ubutaka bwa mbere, igomba kugaragara muri uru rubanza — ibintu bamwe babona nk’aho hari ibindi bihishe inyuma y’iki kibazo.

Hagati aho, amakuru avuga ko Isingizwe Yves yafunzwe akurikiranyweho ibyaha by’uburiganya ku baguze ibyo bibanza 116.

Ibi byateye kwibaza byinshi mu baturage ndetse no mu bakurikiranira hafi iby’imitungo.

Ese koko Isingizwe Yves yaba yarabeshye abaguzi, kandi yaraguze ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse akanakorwaho mutation yemejwe n’ikigo cy’ubutaka? Cyangwa se yaba yarahishwe ikibazo xyari mu maseserano hagati ya Mega Holding n’Umujyi wa Kigali? Ese aha Isingizwe Yves niwe wari gufungwa ? niba ataribyo yaba yarafungiwe iki ?

Ikindi kibazo gikomeye ni ukumenya niba Mega Holding yaragurishije umutungo itari ifite uburenganzira bwo kugurisha. Niba ari byo, kuki abayobozi bayo batarafatwa ngo babiryozwe ? mu gihe uwaguze ari we uri gukurikiranwa?

Hari n’abakomeje kwibaza inyungu Umujyi wa Kigali ushobora kuba ufite muri uru rubanza, cyane ko mu 2020 Mega Holding yigeze gutsinda urubanza rw’ubu butaka mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’uko Umujyi wananiwe gukora expropriation, ugategekwa gutanga indishyi ya miliyoni 100.
mu mboni zacu umujyi wanukwiriye kugarazagaza inyungu ifite muri uru rubanza.
kugira ngo wirinde gushora Leta mu manza za hato nahato.

Ubu rero, ikibazo kiracyari cyose: ni gute uwo mutungo wongeye kuba impaka ndende nyuma y’urwo rubanza? Ese hari abandi bantu cyangwa inyungu zihishe inyuma y’iki kibazo?

Abasesenguzi basaba ko ubutabera bukora akazi kabwo mu bwisanzure, hagakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare rwa buri ruhande, kugira ngo hatangwe ubutabera buboneye ku baturage baguze ibibanza, ku bashoramari ndetse no ku nzego za Leta.

Iyi dosiye ikomeje kuba ndende kandi yuzuyemo amayobera, aho benshi bategereje kureba uko urukiko ruzafata icyemezo gishobora guhindura byinshi mu bijyanye n’imitungo n’ishoramari mu Mujyi wa Kigali.
Turakomeza kubakurikiranira imiterere y’iki kibazo mu Nkiko kugeza igihe ukuri kuzagaragarira.

Ibi no bimwe mu bimenyetso bitandukanye bigaragaza imiterere y’ikibazo.

BRWAC50DEAF0EE7_027780 (1)

MEGAHOLDINGS JUDGMENT

10304031571-kinyarwanda (1)MEGA HOLDINGS LTD

Twagerageje guzishaka impande zose zivugwa mu nkuru dukoresheje nomero za telephone njyendwana twahawe nabaduye amakuru, ariko ntibaboneka. Mu gihe babonetse tukazabyongera mu nkuru zacu zizakurikira cyangwa baramutse babonetse baduhamagara kuri 0785026490 kugira ngo nabo badutangarize uruhande rwabo.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *