Urupfu rw’Umubyeyi Utwite mu Bitaro bya Ngarama Rwatumye Habaho Kutumvikana hagati y’Umuryango n’Ibitaro

Urupfu rw’Umubyeyi Utwite mu Bitaro bya Ngarama Rwatumye Habaho Kutumvikana hagati y’Umuryango n’Ibitaro

Urupfu rw’umubyeyi wari utwite ndetse n’umwana yari atwite rwabereye mu Bitaro bya Ngarama biherereye mu Karere ka Gatsibo, rukomeje guteza impaka n’amarangamutima hagati y’umuryango wabuze uwabo n’Ubuyobozi bw’ibi bitaro.

 

Amakuru dukesha Radio Ishingiro avuga ko umuryango w’uyu mubyeyi ushinja abaganga bo muri ibi bitaro uburangare mu buvuzi bwatanzwe, ukemeza ko ari bwo bwaba bwaratumye uyu mubyeyi n’umwana yari atwite bitaba Imana.

Gusa Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ngarama bwo burahakana ibyo birego, bukavuga ko nta burangare bwabayeho mu mikorere y’abaganga. Ahubwo, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje, hari amakuru agaragaza ko nyakwigendera ashobora kuba yarazize ikibazo cy’iryinyo cyamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima.

 

Iyi mvugo y’ubuyobozi bw’ibitaro ntiyanyuze bamwe mu bagize umuryango wabuze uwabo, bavuga ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu n’uruhare rw’abari bashinzwe kwita ku murwayi.

 

Mu gihe impande zombi zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye, abaturage benshi bakomeje gukurikiranira hafi iki kibazo, bategereje ibisubizo bizava mu iperereza cyangwa mu nzego zibishinzwe.

Turakomeza gukurikirana aya makuru uko agenda avugururwa. 

Inkomoko: Radio Ishingiro

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *