NUP Yababajwe N’Urupfu rwa Sarah Ddamulira Wasize Atamenye Irengero ry’Umugabo We Washimuswe

NUP Yababajwe N’Urupfu rwa Sarah Ddamulira Wasize Atamenye Irengero ry’Umugabo We Washimuswe

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, National Unity Platform> (NUP), ryatangaje ko ryakiriye n’agahinda kenshi inkuru y’urupfu rwa Sarah Ddamulira, umugore wa John Ddamulira washimuswe mu mwaka wa 2020 kugeza n’ubu akaba ataramenyekana irengero rye.

 

Mu butumwa bwatangajwe na NUP, iri shyaka ryavuze ko Sarah yitabye Imana afite intimba ikomeye yo kuba yari agiye kuva ku isi ataramenya icyabaye ku mugabo we. Ryibukije ko ubwo abayobozi baryo baherukaga kumusura mu bitaro, yababwiye ko yumvaga ubuzima bwe buri kugana ku musozo, ariko ko icyamubabazaga cyane ari ugusiga isi atabonye igisubizo ku iherezo ry’umugabo we.

NUP yavuze ko urupfu rwa Sarah rusize abana babo mu buzima bugoye cyane, kuko ubu basigaye badafite ababyeyi bombi. Iri shyaka ryavuze ko iki ari ikimenyetso cy’ububabare bukomeye imiryango y’abashimuswe ikomeje kunyuramo imyaka ishira indi igataha.

 

Ryasoje risabira Sarah kuruhukira mu mahoro no gusaba ko ubutabera bwakomeza gushakirwa imiryango yabuze abayo, kugira ngo hamenyekane ukuri ku bantu baburiwe irengero ndetse ababigizemo uruhare babiryozwe.

 

“Abana be ubu basigaye badafite se na nyina. Imana ihe ubutabera imiryango nka uwa Sarah,” ni bumwe mu butumwa bwatanzwe n’iri shyaka mu kwifatanya n’umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *