Timothy Kayanja ‘Jayden’ wapfiriye mu Buhinde azashyingurwa kuri uyu wa Kane muri Uganda
Umurambo wa Timothy Kayanja, umunya-Uganda wari uzwi cyane ku izina rya Jayden kuri TikTok, wagejejwe muri Uganda uvuye mu Buhinde, aho yitabye Imana nyuma y’igihe kirekire arwaye.
Jayden yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima, birimo indwara y’amaraso izwi nka sickle cell disease. Yaje kujya mu Buhinde kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye.
Nubwo yakomeje kuvurwa, ubuzima bwe bwaje kuzamba maze yitaba Imana ku wa 15 Nzeri 2026.
Mu gihe cy’uburwayi bwe, inshuti, umuryango ndetse n’abamukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga bari barakusanyije inkunga yo kumufasha kubona ubuvuzi yari akeneye mu Buhinde.
Nyuma y’urupfu rwe, umurambo we wagaruwe muri Uganda, aho wagejejwe ku butaka bw’iwabo kugira ngo hakorwe imyiteguro yo kumushyingura.
Jayden azashyingurwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, mu gace ka Sala, mu Karere ka Wakiso.
Umuryango we, inshuti, abo bakoranaga ndetse n’abakunzi be biteganyijwe ko bazitabira umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
Jayden yari azwi cyane kuri TikTok, aho yari afite abantu benshi bamukurikira kandi akamenyekana cyane binyuze mu bikorwa yakoraga kuri uru rubuga.
