Abacuruzi ba Nyabugogo Modern Market bahakana amakuru y’ubucucike,ubazunguzayi n’ubwiherero budahagije
Kigali — Abacuruzi bakorera muri Nyabugogo Modern Market bahakanye amakuru yari aherutse gutangazwa avuga ko iri soko rifite ikibazo cy’ubucucike bukabije, abazunguzayi ndetse n’ubwiherero budahagije.
Abacuruzi bavuga ko ishusho yatanzwe muri ayo makuru idahura n’uko bo babona isoko n’imikorere yaryo, bagasaba ko amakuru ajyanye n’ahantu bakorera atangazwa hashingiwe ku byagenzuwe no ku buhamya bw’impande zitandukanye.
Abacuruzi bavuga ko ubwiherero buhari kandi buhagije

Ku kibazo cy’ubwiherero, bamwe mu bacuruzi bavuga ko iri soko rifite ubwiherero kandi ko buhagije ku buryo batumva impamvu ryagaragajwe nk’aho rifite ikibazo gikomeye muri uru rwego.
Bavuga ko ubwiherero buri mu bikoresho by’ibanze by’isoko kandi ko bukoreshwa n’abacuruzi ndetse n’abagana isoko.
Bahakana ko muri iri soko harimo abazunguzayi
Abacuruzi kandi bahakana amakuru avuga ko abazunguzayi ari ikibazo muri Nyabugogo Modern Market.
Bavuga ko nta bazunguzayi bakorera muri iri soko nk’uko byari byatangajwe, ahubwo ko bashobora kuba bazunguriza hanze hatari mw’isoko kandi ko imikorere y’isoko igenzurwa n’ubuyobozi buri munsi.
Umwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko yavuze ko bafite inshingano zo kubahiriza igihango bagiranye n’Umukuru w’Igihugu igihe bahabwaga iri soko, bakavanwa mu mihanda, bityo ko bakwiye gukora cyane, guteza imbere ibikorwa byabo no gushishikariza abandi bacuruzi kureka imikorere ya kajagari yo gucururiza mu muhanda, bakagana amasoko ateguwe.

N’ubucucike buvugwa ntibemeranya na bwo
Ku bijyanye n’ubucucike, abacuruzi bavuga ko nta bucucike bukabije buri muri iri soko ku rwego rw’uko bwabangamira abarikoreramo.
Bavuga ko kuba isoko rigira abaguzi n’abacuruzi benshi mu bihe bimwe na bimwe bidakwiye guhita bifatwa nk’ikibazo cy’ubucucike bukabije.
Umwe mu bacuruzi yagize ati: “Isoko turarikoreramo buri munsi kandi uko ibintu bimeze turabizi. Ntabwo twavuga ko dufite ikibazo cy’ubucucike cyangwa abazunguzayi nk’uko byatangajwe.”
Ubuyobozi n’abagenzuzi bakurikiranira hafi imikorere y’isoko
Abacuruzi bavuga kandi ko ubuyobozi bw’isoko n’abashinzwe ubugenzuzi bakurikirana imikorere yaryo kenshi, harimo isuku, imikoreshereze y’ahagenewe ubucuruzi ndetse n’imyitwarire y’abacuruzi.
Bavuga ko na bo ubwabo bitwararika kubahiriza amabwiriza no kwirinda ibikorwa bishobora kwangiza izina n’isura y’isoko, kuko inyungu zabo zishingiye no ku kuba isoko rifite isuku, umutekano n’imikorere myiza.
Bamwe bavuga ko iyo hagaragaye ikibazo, ubuyobozi bubimenyeshwa cyangwa bukagikurikirana mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere y’isoko.
Amakuru yari yatangajwe mbere
Mbere, hari amakuru yari yagaragaje ko bamwe mu bacuruzi bafite impungenge ku bucucike, abazunguzayi ndetse n’ubwiherero budahagije, bagasaba inzego bireba kugira icyo zikora.
Kugeza ubu, abacuruzi bahakana ko iri soko rifite ibibazo by’ubucucike bukabije, abazunguzayi n’ubwiherero budahagije, mu gihe amakuru yari yatangajwe mbere yari yagaragaje ibihabanye n’ibyo.
