Gasabo-Remera:Abiyita abakozi ba USAID bateje impagarara mu baturage.
Abaturage batuye mu murenge wa Remera,akagari ka Nyabisindu mu mudugudu wa Marembo 2,bababajwe nabiyita abakozi b’umushinga ukorera muri USAID ugamije gufasha abana batiga kubona amahirwe, yo kujya mw’ishuri.


Mu masaha ya saa Sita na makumyabiri,ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru Uruvugiro, yageraga muri aka kagari yasanganiwe n’imbaga y’abaturage bamwe bafite abana bato basaba ko nabo bashyirwa ku rutonde rw’abagomba kwishyurirwa ishuri.

Umubyeyi witwa Nyiransabimana Colleta yavuze ko ababajwe n’uko uyu mushinga wabijeje ibitangaza none bakaba birirwa babarerenga batanashyirwa no kuri izo ntonde.
Aba biyita abakozi ba USAID twaje kumenya ko ari abakorera bushake baje gukora izi ntonde z’abana batuye muri aka gace babuze uburyo bwo kujya mw’ishuri.

Bakimara kubona camera zacu bahise baburirwa irengero.Umwe mu baturage twaganiriye utashatse ko amazina ye ashyira muri iyi nkuru yatangaje ko ibi bakoze bishobora kugumura abaturage.
Aba baturage barasaba ko aba bantu bakurikiranwa hato bataba babandi bashuka abaturage mu buryo bunyuranye burimo; kwiyitirira amazina atari yo ,kwiyitirira imirimo badafitiye ububasha,kwizeza undi ikiza.Abakora icyo cyaha baba bagamije kwambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo.
Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
