Ibyifuzo by’umuvugizi wa RAYON SPORT ushaka kugonganisha Ferwafa n’abandi banyamuryango – REBA INKURU
Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yibajije niba APR FC izajya ihitamo igihe ikinira n’ikipe zigomba guhura, asaba ko inzego zireberera umupira w’amaguru zikwiriye gukorera mu mucyo zigamije inyungu za rusange.

Kuri uyu wa 5 Ukwakira ni bwo hagiye ahagaragara amakuru avuga ko umukino w’ikirarane wari guhuza Rayon Sports na APR FC ku wa 19 Ukwakira, utakibaye icyo gihe ahubwo hazakurikizwa ingengabihe isanzwe ya Shampiyona, bityo APR FC izakina na Gasogi United muri izo mpera z’icyumweru.
Ni icyemezo Rwanda Premier League izafataho umwanzuro ntakuka ku Cyumweru nyuma y’ubusabe bwa APR FC ko imikino ifite yakinwa hakurikijwe uko ikurikirana.
Ubwo yari mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cya Radio 10 kuri uyu wa Gatandatu, Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yibajije niba buri uko Ikipe y’Ingabo y’Igihugu yifuje impinduka zikwiriye kujya zihita zibaho ako kanya.
Ati “Baravuga ko APR ari yo yabyanze. Ese APR izajya yipangira umunsi iri bukine? Ubu tugiye kujya dukina Shampiyona, APR ivuge ngo uyu mukino ndawanze, ahubwo turashaka uyu.”
Yakomeje agira ati “Tujye tugira gahunda mu byo dukora. Hanyuma ikindi kibazo, bavuze ngo twari twarabuze aho tuwushyira, none se ubwo habonetse? Igiye kujya isaba bahite bayihereza?”
Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda zikwiriye kujya zifata imyanzuro ireba ku nyungu z’amakipe yose.
Ati “Nihatagira igikorwa ngo League na FERWAFA bifatanye ngo barebe uburyo Shampiyona y’u Rwanda yakomeza, ibi bintu biraza gutera rwaserera. Biratubabaza kuko abakinnyi barasaba imishahara batakoreye. Utinjirije ku matike, iyo mishahara izava he kuri aya makipe yacu yirya akimara?”
“Abavuga biriya baba bagendeye ku makipe yegamiye kuri za nzego za leta, bagira ikidakama, bahora bashoramo, batagira ikibazo. Twe turagorwa, tukavunika tugapfa. Ni hahandi usanga ikipe idahemba, abakinnyi bagahagarika imyitozo n’ibindi.”
Yongeyeho ko niba ibikorwa biba byasabwe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu kubera imikino ari gutegura, hari uburyo byakorwamo kandi ntibihungabanye cyane ingengabihe ya Shampiyona.
Rayon Sports imaze imikino ibiri yitwara neza, ifitanye umukino wa gicuti na Mukura VS ku Cyumweru mu rwego rwo gukomeza kwitegura Shampiyona.
Posted by: Chaba
