FIFA Yemeje Ko Izishyura Byose Umusifuzi wa Somalia Wangiwe Kwinjira muri Amerika

FIFA Yemeje Ko Izishyura Byose Umusifuzi wa Somalia Wangiwe Kwinjira muri Amerika

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko rizaha umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan, amafaranga yose yari ateganyirijwe kubona mu Gikombe cy’Isi cya 2026 nubwo atemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo yitabire iryo rushanwa.

 

Artan yari yanditswe ku rutonde rw’abasifuzi ba FIFA bazasifura imikino y’Igikombe cy’Isi, ibintu byari kumugira umusifuzi wa mbere ukomoka muri Somalia usifuye muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi. Icyakora, ageze ku Kibuga cy’Indege cya Miami, inzego z’abinjira n’abasohoka muri Amerika zamubujije kwinjira zivuga ko hari impungenge zijyanye n’isuzuma ry’umutekano.

 

Amakuru yatangajwe na FIFA agaragaza ko nubwo atazitabira irushanwa, uburenganzira bwe ku gihembo yari gukuramo buzubahirizwa uko bwakabaye. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyo kumushyigikira nyuma y’icyemezo cyamubujije kugera muri Amerika.

 

Uyu musifuzi w’imyaka 34 y’amavuko yari amaze kwiyubakira izina rikomeye muri Afurika, ndetse mu mwaka wa 2025 yahawe igihembo cy’umusifuzi mwiza wa Afurika. Kwangirwa kwinjira muri Amerika byateje impaka zikomeye mu isi ya siporo, bamwe bibaza uko amategeko y’abinjira n’abasohoka ashobora kugira ingaruka ku marushanwa mpuzamahanga.

 

Nubwo atazasifura imikino y’Igikombe cy’Isi, amakuru mashya avuga ko UEFA yamuhaye amahirwe yo gusifura umukino wa Super Cup y’u Burayi uzahuza Paris Saint-Germain na Aston Villa muri Kanama uyu mwaka, ibintu benshi babona nk’igisubizo cyo kumuha icyubahiro gikwiye nyuma y’ibyamubayeho.

 

Agarutse iwabo muri Somalia, Artan yakiriwe nk’intwari n’abaturage ndetse n’abayobozi, bamushimira kuba yarageze ku rwego rwo guhagararira igihugu cye ku ruhando mpuzamahanga nubwo inzozi ze zo gusifura Igikombe cy’Isi zasubitswe.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *