Ibirego Byo Gukangisha Urupfu Besigye Byahinduye isura: Gen:Muhoozi Ahamagawe n’Urukiko

Ibirego Byo Gukangisha Urupfu Besigye Byahinduye isura: Gen:Muhoozi Ahamagawe n’Urukiko

Gen Muhoozi Ahabwe Icyumweru Kimwe ngo Atange Ubwiregure mu Rubanza rw’Iterabwoba Rivugwa na Besigye

 

Urukiko Rukuru rwa Uganda rwahaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Muhoozi Kainerugaba, icyumweru kimwe cyo gutanga ubwiregure bwe mu rubanza yarezwemo na Dr. Kizza Besigye, umushinja gutangaza amagambo amutera ubwoba kandi abangamira uburenganzira bwe bwo kuburanishwa mu mucyo.

Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko Rukuru i Kampala, Umucamanza Emmanuel Baguma yategetse Gen. Muhoozi, Intumwa Nkuru ya Leta (Attorney General), hamwe n’abasirikare babiri ba UPDF barimo Col. Peter Ahibisibwe na Lt. Col. Ephraim Byaruhanga, gutanga ibisubizo byabo bitarenze tariki ya 18 Kamena 2026.

 

Dr. Besigye hamwe na Hajj Obeid Lutale Kamulegeya barega ko amagambo yatangajwe na Gen. Muhoozi ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) yerekana ko yabakatiye mbere y’uko urukiko rubafataho icyemezo, ibintu bavuga ko bibangamira uburenganzira bwabo bwo kuburanishwa mu buryo butabogamye.

 

Abarega bavuga kandi ko bamwe mu bayobozi b’igisirikare bagize uruhare mu ifatwa ryabo muri Kenya no kubageza muri Uganda mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amategeko. Mu nyandiko bashyikirije urukiko, basaba ko hakorwa iperereza ku byaha bavuga ko byakozwe ku burenganzira bwabo bwa muntu.

 

Urukiko rwategetse ko abanyamategeko ba Besigye bazatanga ibisubizo ku bwiregure bw’abaregwa bitarenze tariki ya 25 Kamena, mbere y’uko urubanza rwumva impande zombi rutangira kuburanishwa ku wa 30 Kamena 2026.

 

Iki kibazo kije mu gihe Besigye n’abo bareganwa bakomeje kuburana ku byaha bifitanye isano n’ubugambanyi bwo guhirika ubutegetsi, ibintu byakomeje gukurura impaka zikomeye muri politiki ya Uganda.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *