Nimufata Kigali, nta muntu wanyu muzayisangamo” — Perezida Kagame yavuze uko yabwiwe ayo magambo mbere yo gufungirwa i Paris mu 1991

Nimufata Kigali, nta muntu wanyu muzayisangamo” — Perezida Kagame yavuze uko yabwiwe ayo magambo mbere yo gufungirwa i Paris mu 1991

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku rugendo yakoreye i Paris mu Bufaransa ku wa 22 Nzeri 1991, aho yavuze ko nyuma yo kwitabira inama y’amahoro yahise atabwa muri yombi, ndetse mbere y’aho akabwirwa amagambo yavuze ko nyuma yaje gusobanukirwa ko yakomozaga ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yari Umuyobozi Wungirije wa FPR-Inkotanyi. Yasobanuye ko nubwo bamwe mu bayobozi ba FPR bamusabaga kutajya muri iyo nama yari yatumiwemo n’u Bufaransa, yafashe icyemezo cyo kuyitabira.

Yagize ati: “Nintajyayo bazavuga ko dushyize imbere intambara aho gushaka amahoro.”

Mu biganiro byabereye muri iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko yahuye na Paul Dejoud wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, wamusabye ko FPR ishyira intwaro hasi.

Perezida Kagame yavuze ko yamusobanuriye impamvu FPR yari yarafashe intwaro, ariko uwo muyobozi akamusubiza amagambo yagize ati: “Nimukomeza kurwana mukanafata Kigali, nta muntu wanyu muzayisangamo.”

Yavuze ko icyo gihe atahise asobanukirwa neza uburemere bw’ayo magambo, ariko nyuma yo kureba amateka y’u Rwanda no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasanze ayo magambo yari akomozaga ku mugambi wo kurimbura Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze kandi ko inama irangiye, Paul Dejoud yongeye kumubwira ati: “Ni ah’ubutaha igihe uzaba uri umugaba mukuru w’ingabo nshya z’u Rwanda.” Na we amusubiza ati: “Yes Sir!”, ariko asobanura ko ayo magambo yayafashe nk’uburyo bwo kumutera ubwoba.

Nyuma yo gusubira muri hoteli yari acumbitsemo, Perezida Kagame yavuze ko mu rukerera yabyutswe n’abagabo barindwi bitwaje imbunda ariko batambaye impuzankano. Yasobanuye ko binjiye mu cyumba cye, bagasaka ibintu bye, bakamwambika amapingu, we n’izindi ntumwa za FPR bari kumwe, maze bakabajyana kubafungira mu kasho.

Yavuze ko bageze nimugoroba, Jacques Bihozagara wari umukada wa FPR wakoreraga mu Bufaransa, afatanyije n’inshuti ye yari ifite aho ihuriye n’ubuyobozi bw’u Bufaransa, bakoze ibishoboka kugira ngo barekurwe. Ahagana saa mbili z’ijoro, Perezida Kagame n’abo bari bafunganywe bararekuwe.

Yahise ava i Paris muri iryo joro, afata imodoka ajya i Brussels mu Bubiligi, aho bukeye yafatiye indege imugarura mu Rwanda.

Mu buryo bwo gusetsa, Perezida Kagame yagize ati: “Bwari ubwa mbere ngera i Paris, buba n’ubwa mbere ntabwa muri yombi. Ndizera ko ari na bwo bwa nyuma.”

Yanibukije ikindi gice cyabaye ubwo yari mu mabazwa, aho yise umuhungu wa François Mitterrand amazina atuzuye. Abari bamubazaga bamusaba kongera kuyavuga neza, ariko abasubiza ati: “Ibyo kuvuga neza amazina yanyu si byo byanzanye.”

Perezida Kagame yavuze ibi agaragaza uko urugendo rwari rugamije gushaka amahoro rwaje kurangira afunzwe, ndetse n’uburyo amagambo yabwiwe icyo gihe yaje kugira ubusobanuro bukomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Srchttps://x.com/i/status/2078404534548799758

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.

Ufite amakuru, igitekerezo cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe, twandikire kuri WhatsApp: +250 785 026 490 cyangwa usure Uruvugiro.rw.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *