Perezida Kagame yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho bashya muri Minisiteri ya Siporo n’iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
Perezida Kagame yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho bashya muri Minisiteri ya Siporo n’iy’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho (Permanent Secretaries) bashya muri Minisiteri ya Siporo no muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Ni ibyatangajwe mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 15 Nyakanga 2026, hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo ya 112.
Mu myanya mishya yatangajwe:
- Ngabo Brave Olivier yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
- Ishungure Parfait agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.
Uko impinduka zakozwe
Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya, Ngabo Brave Olivier yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, umwanya yari yarashyizweho mu mwaka wa 2024 nyuma yo kuva ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC).
Mu kwimurirwa muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave Olivier asimbuye Candy Basomingera, wari warahawe izi nshingano muri Nyakanga 2025, asimbuye Uwayezu Jean François Regis.
Candy Basomingera yari yageze muri Minisiteri ya Siporo avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau – RCB), uwo yari yaragiyeho muri Werurwe 2023.
Ku rundi ruhande, Ishungure Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, asimbuye Ngabo Brave Olivier, wimuriwe muri Minisiteri ya Siporo.
Izi mpinduka zigaragaza uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuvugurura no gushimangira imiyoborere mu nzego za Leta hagamijwe kongera imikorere myiza no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere, by’umwihariko mu nzego za siporo, urubyiruko n’ubuhanzi.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi
📲 Ufite amakuru, ikibazo cyugarije abaturage cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe kuri Uruvugiro.rw? Twandikire kuri WhatsApp: +250 785 026 490.
