Iran yavuze ko yishe umugabo yashinjaga gukorera Amerika na Israel mu bikorwa by’iterabwoba

Iran yavuze ko yishe umugabo yashinjaga gukorera Amerika na Israel mu bikorwa by’iterabwoba

Leta ya Iran yatangaje ko yishe umugabo witwa Mehdi Khanki, wari warakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukorana n’itsinda ryiswe iry’iterabwoba no gukora ibikorwa byafashaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Ibi bibaye mu gihe intambara iri hagati ya Iran na Israel ikomeje gukaza umurego, ndetse Iran ikomeje gushimangira ko iri gukaza ingamba zo guhana abantu ishinja ubutasi cyangwa gukorana n’ibihugu biyirwanya.

Ibiro ntaramakuru bya Fars byatangaje ko Khanki yafatiwe mu mujyi wa Karaj, aho inzego z’umutekano zavuze ko zasanzemo intwaro nyinshi zirimo imbunda nto, amasasu, ibikoresho bifashishwa mu guturitsa ibisasu hifashishijwe ikoranabuhanga, za grenade zakozwe mu buryo bwa gakondo, ibisasu biraswa ku rutugu (shoulder-fired explosive tubes) n’ibindi bisasu bifite ubushobozi bukomeye bwo kwangiza.

Urukiko rwo muri Iran rwamukatiye igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukorera inyungu za Amerika na Israel, icyemezo cyaje gushyirwa mu bikorwa nk’uko byemejwe n’itangazamakuru rya Leta.

Iyi nkuru ije mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Israel akomeje gukaza umurego, nyuma y’ibitero Amerika yakoreye ku butaka bwa Iran, ibintu byakurikiwe n’ibitero byo kwihorera Iran yavuze ko yagabye ku nyungu za Amerika n’abo bafatanya mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Nubwo Iran ivuga ko Khanki yari umwe mu bantu bakoraga ibikorwa by’ubutasi n’iterabwoba, nta ruhande rwa Amerika cyangwa Israel rwari rwahise rugira icyo rutangaza kuri ayo birego.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.

Ufite amakuru cyangwa igikorwa ushaka ko kimenyekana? Watwandikira kuri WhatsApp kugira ngo tugufashe kukigeza ku baturage binyuze kuri Uruvugiro.rw.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *