Abarenga 200 bafite impamyabushobozi ya ‘A2’ bagiye kwinjira mu buforomo n’ububyaza
rwo kwinjira mu kazi. Ibyo dushaka ko bikorwa ku bize ubuvuzi bose mu Rwanda ku buryo bahita binjira mu kazi”.
Ubusanzwe, abamaze guhabwa impamyabushobozi mu buvuzi bategerezaga igihe cyo gukora ikizamini cy’urugaga rw’abanganga b’ishami ry’ibyo bize noneho bagitsinda bakaba ari bwo bahabwa akazi na Minisiteri y’Ubuzima cyangwa bagahitamo kugashaka mu mavururiro atari aya Leta.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko gahunda yo kwigisha ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye izagenda itanga umusaruro mu kongera umubare w’abakora kwa muganga kuko kuri ubu abasoje mu cyiciro cya mbere batangiye biga mu bigo birindwi bisanganywe amasomo ajyanye na siyansi birimo ibya Leta n’ibyigenga ariko bikaba byariyongeye.
Ibi bigo byigisha ubuforomo n’ububyaza bigeze kuri 18 ndetse n’abiga aya masomo bagenda baba benshi kuko nko mu mwaka utaha w’amashuri hazajya ku isoko ry’umurimo abagera kuri 442 na ho mu mwaka uzakurikiraho hasoze abagera kuri 647.
