Ibyo gukemura ibibazo bya mavuriro mato (centre de Sante) bigeze he ?
buryo bwihuse”.
Undi ufite ivuriro ryigenga mu Mujyi wa Kigali utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yagaragaje ko hari n’abatangiye gufunga imiryango.
Yagize ati “Nta gikoresho na kimwe cy’ubuvuzi gikorerwa mu Rwanda byose tubigura hanze n’ibyo tugura hano biba byatumijwe hanze. Hahindutse ibintu byinshi ku isoko, uko idolari ryagiye rizamuka ugasanga aho tugura ho harahari ariko aho dukura amafanga abigura ho harafunze”.
Yakomeje ati “Bitugiraho ingaruka kuko ubu amavuriro arenga 20 yarafunze, n’agikora ni uguhanyanyaza kuko birabagora cyane. Usanga duhora mu madeni ya banki atarangira.”
Uretse iki kibazo cy’ibiciro biri hasi, ba nyiri aya mavurio bavuga ko hari n’ikindi kibazo cya bimwe mu bigo by’ubwishingizi bakorana bitubahiriza amasezerano ngo bibishyurire igihe ibindi bikanga kwishyura serivisi zimwe na zimwe kuko zihenze kandi bamaze kuziha abarwayi bikabateza ibihombo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, Isuzuma n’Imari muri MINISANTE, Dr. Semakula Mohammed yavuze ko impamvu ibyumweru bibiri byari byatanzwe byarenze, ari uko byabaye ngombwa ko n’andi mavuriro yose yongerwa mu ivugurura ry’ibiciro.
Yagize ati “Muri ibyo byumweru bibiri byari byakozwe ariko twakoze iby’amavuriro gusa yigenga, tuza gusanga atari yo yonyine agirwaho ingaruka n’igiciro kiri hasi. Ibyo byahise byongera ingano y’akazi iminsi iba myinshi kuko ntitwari gutangaza bimwe ngo nyuma twongere dutangire ibindi”.
Yakomeje ati “Dushingiye ku ho bigeze n’inzego bizacamo n’abakora muri ayo mavuriro, mu kwezi kwa Nzeri byazaba birangiye bikemezwa noneho mu Ukwakira bigatangira gukoreshwa”.
Yavuze ko iryo vugurura rizaba ari rusange kuri serivisi zose zo kwa muganga harimo izisanzwe n’izindi ziherutse kwiyongeraho nko gusimbuza ingingo, gusuzuma kanseri n’izindi kandi ko rizajya rikorwa buri nyuma y’imyaka ibiri.
Ku kibazo cy’amazi n’umuriro bihenze mu mavuriro kurusha mu nganda, Dr. Semakula yagize ati “Turi kureba uko habaho kugabanya icyo giciro nk’uko mu nganda bagabanyirizwa na bo bigakorwa ariko tunareba n’ubundi buryo habaho gukoresha umuriro muke nko kongeramo imirasire y’izuba”.

