Muri Tanzania hakomeje kuvugwa inkuru y’umusirikare kazi ufite ipeti rya Captain bicyekwa ko yategetse abasore batanu gusambanya umwana w’umukobwa kubera ko uwo mukobwa agendandana n’umugabo we.

Ni video yatangiye gukwirakwiza ku mbuga nkorabyambaga, kuri iki cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024 igaragaza abasore bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

Iyi video ikimara gusohoka,  byavuzwe ko aya mahano yabereye mu karere ka Temeke mu Ntara ya Dar es Salaam.

Umuvugizi wa Polisi muri Tanzania,  David A, Misime (DCP) yahise asohora itangazo ryamagana icyo gikorwa kigayitse ndetse anasaba inzego zose hamwe n’abaturage gushakisha no gutanga amakuru kubantu bose bagize uruhare muri icyo gikorwa cya bunyamaswa, Uyu muvugizi akaba yasabye abantu kudakomeza gukwirakwiza iyo video kuko nabyo bigize icyaha.

Usibye iryo tangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Polisi, ikigo gishinzwe amategeko n’uburenganzira bwa muntu  (LHRC) cyahise gisaba umukuru w’igihugu Samia Hassan Suluhu ndetse n’Umugaba w’ingabo n’Umuyobozi wa Polisi gukora ibishoboka byose abagize uruhare muri icyo gikorwa  bagatabwa muriyombi.

Abatanze ibitekerezo ku mbuga nkorabyambaga, bavuze ko mugihe uwo mupolisi kazi ucyekwa ko ariwe wihishe inyuma y’icyo gikorwa yaramuka hamwe n’icyo cyaha,  nawe yahanwa nkabandi kuko atari hejuru y’amategeko.

Abagize uruhare muri icyo gikorwa mu gihe baramuka batawe muriyombi bahanishwa igifungo cya burundu nkuko itegeko ribiteganya

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *