Gikondo-Ziniya:Barinubira umwanda ukabije mw’isoko.
- Abaturage bahahira ndetse n’abakorera mw’isoko rya Ziniya mu murenge wa Kicukiro,akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, baratabaza inzego z’ibishijwe gukemura ikibazo cy’umwanda ukabije ugaragara muri iri Soko

Abacuruzi batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara,batangarije ikinyamakuru Uruvugiro ko bibabaje kuba basabwa gutanga amafaranga y’isuku ariko abashinzwe ako kazi, ntibabikore uko bikwiye, ahubwo ugasanga ibishingwe bikomeje kuba byinshi n’amasazi agatumbagira ku bicuruzwa byabo,nk’imbuto n’ibindi.



Byonyine abacuruzi b’inkoko nabo bashyirwa mu majwi kuba badafite ahabugenewe, habagirwa inkoko ugasanga nabo ibyo bakora bikemangwa ubiziranenge. Inkoko zabazwe Usanga ziri mu ndobo ndetse n’ibisigazwa byazo, byandagaye ku rwinjiriro.


Ubwo twakoraga inkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’isoko kuri iki kibazo,inshuro zose twagerageje guhamagara numéro za telefone twahawe,ntibatwitabye.
