Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yasuye Ahari kubera imurikagurikasha
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Bwana Samuel Dusengiyumva yasuye ahari kubera imurikagurisha Expo, I Gikondo.

Ubwo yageraga muri Expo Bwana Samuel Dusengiyumva yabaje kwitabira ikiganiro kuri KT Radio iri gukorera muri iri murikagurisha,aho yavuye yerekeza muri stand y’umujyi wa Kigali atangira kwakira ibibazo by’abaturage batandukanye.

Nyuma yo kwakira ibibazo by’abaturage yerekeje mu mahema aho abandi ba rwiyemezamirimo nabo bari kumurikira ibikorwa byabo.

Mu basuwe n’umujyi wa Kigali harimo umuyobozi wa Kigali Leather clusters bwana D’amour Kamayirese, washimiwe kubwibikorwa akora biteza imbere urubyiruko,biga kwihangira imirimo binyuze mu gukora ibikoresho bikomoka ku mpu.
Bwana Kamayirese D’amour, umuyobozi wa Kigali Leather Clusters, aherutse gutangariza itangazamakuru nyuma y’igikorwa cyo gusinya amasezerano na Minicom cyabaye mu minsi yashize ko ari imbaraga ziyongereye mu bufatanye bwo kuzamura agaciro k’impu katakaye mu Rwanda.
