Amakuru yatanzwe na Polisi ya Kenya, avuga ko uwo mugabo utaramenyekana umwirondoro we, ariko uri mu kigegero cy’imyaka 36 yari asanzwe akora akazi ko kurangira inka, yirukanywe ku kazi maze kubera umujinya ahita atwika iyo nzu yabagamo ndetse n’ibindi bikoresho byifashihwaga mu bworozi, byose birashya buhinduka umuyonga nawe ahiramo yitaba Imana.

Ntabwo haratangazwa icyo yari yapfuye na Sebuja wa mwirukanye mu kazi maze agahita agira uburakari bwatumye yiyambura ubuzima.
