Nyarugenge -Nyamirambo:Nyuma yo kuburirwa irengero bamusanze mu nzu yarapfuye.

Nyarugenge -Nyamirambo:Nyuma yo kuburirwa irengero bamusanze mu nzu yarapfuye.

Mu mudugudu wa Rusisiro mu kagari ka Rugarama mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge,haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wasanzwe mu nzu yari acimbitsemo y’ibyumba 2.

Ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru Uruvugiro yahageraga mu masaha ya saa tau niminota 20, yahasanze abaturage bacye mu gipangu kirimo amazu yabapangayi Ari naho nakwigendera wamenyakanyeho izina Rya Alex bavuga ko yakoraga akazi kubukanishi.

Umwe mu baturage yadutangarije ko nyakwigendera Bari baziranye Kuko ngo yakundaga ku muhamagara mu masaha akuze mu gicuku,ngo amugurire inzoga undi akanga.

Abari basanzwe basangira nawe baje kumara iminsi batamubona bayitamo kwigirira inama yo kubaza nyiri mazu amakuru ye, n’irengero rya Alex.

Nyirinzu nawe ngo yafashe inzira aza kureeba mu nzu ya Alex, abona amatara yaka n’akaradiyo kari gucuranga nuko baramuhamagara ntiyitaba.

nyuma yo kubiganiraho,bashakishije uburyo bakwica urugi, nibwo basaze uyu Alex agaramye mu muryango hafi na Gaz yatekyeragaho yapfuye,ariko bigaragara ko amaze iminsi nki 2.

Uyu mugabo amakuru twashoboye Kumenya ngo n’uko yakundaga inzoga cyane bikekwa kuba ariyo ntandaro y’urupfu rwe.

 

 

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *