Nyamirambo-Rugarama:Hari Dodani 19 mu muhanda wa metero 200 kugera ku kigo nderabuzima uvuye kuri kaburimbo.

Nyamirambo-Rugarama:Hari Dodani 19 mu muhanda wa metero 200 kugera ku kigo nderabuzima uvuye kuri kaburimbo.

Abaturage batuye mu murenge wa Nyamirambo mu gace ko mu Rugarama ndetse nabagana ikigo nderabuzima babangamiwe na Dodani zashizwe mu muhanda werekeza kuri icyo kigo nderabuzima cya Rugarama.

Uvuye ku muhanda wa kaburimbo uzamuka werekeza kuri iki kigo nderabuzima,harabarurwa dodani 19 mbere y’uko ugera ku marembo ya centre de sante ya Rugarama.

Uyu muhanda urimo Dodani 19 zashizwemo n’abaturage.

Abakoresha uyu muhanda cyane cyane abajya kwaka serevise z’ubuzima kuri iki kigo nderabuzima bakubwira ko babangamiwe cyane n’uburyo hashizwemo dodani zingana gutya kandi babizi neza ko abagana iki kigo hatangirwa serevise z’ubuvuzi baba ari abanyantege nkye

Abarwayi bahabwa tiransiferi nabaswa n’uburyo ‘imbangukiragutabara igenda yiceka kuri utu tugunguzi twashizwe muri uyu muhanda.

Si abarwayi gusa nabagiye gushingura ababo mw’irimbi rya Nyamirambo babiriza ku kibazo.

ABATURAGE BATURIYE UYU MUHANDA BARATUNGWA AGATOKI KUBA ARIBO BAZISHIZEMO

Abaturage baturiye uyu muhanda baratungwa agatoki kuba ari bo bagiye bashiramo izi dodani kubera ivumbi. Buri muturage uturiye umuhanda imbere mu marembo yagiye ashiramo nke 3 ugasanga umuhanda wose bawugize dodani gusa.

Ikigo nderabuzima cya Rugarama mu murenge wa Nyamirambo

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru URUVUGIRO batashatse ko amazina yabo ashyira muri iyi nkuru barabyemeza ko bagiye bashiramo kubera ivumbi ati Twagiye twishiriramo dodani kugira ngo ivumbi ritumurwa n’imodoka ziherekeje abagiye gushyingura rigabanuke.Twarahashiriye pee ivumbi raratwishe kiretse bashizimo ka kaburimbo nibura kakagera ku kigo nderabuzima.ariko ubundi turapfa turashira nibadutabare natwe ntitworohewe.

 

Ikigo nderabuzima cya Rugarama, cyakira abagera kuri 70 ku munsi, cyari gifite icyumba kimwe gusa cyo kubyariramo ku buryo byari imbogamizi. Ku bufatanye na Enabel hubatswe ibyumba bihagije kandi byagutse ku buryo ababyeyi batabangamirwa mu gihe bategereje kubyara, mu gihe babyara na nyuma yo kubyara

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *