Abanyamuryango ba Koperative Ejo heza rugende rice ikora ubuhinzi bw’umuceeri yatoye abayobozi bashya.

Abanyamuryango ba  Koperative Ejo heza rugende rice ikora ubuhinzi bw’umuceeri yatoye abayobozi bashya.

Yanditswe na Ramesh Nkusi:

Koperative Ejo heza rugende rice,ihinga umuceri mu gishanga cya Rugende,gikora ku mirenge ya Muyumbu mu karere ka Rwamagana, Masaka muri Kicukiro na Rusororo mu karere ka Gasabo,baramukiye mu gikorwa cyo kwitorera abayobozi bashya basimbura abacuye igihe mu rwego rwo guha icyerekezo cyiza iyi Koperative kugira ngo igeze abanyamuryango kw’iterambere.

Iyi Koperative n’ubwo yagiye igaragaramo ibibazo bitandukanye bitavugwagaho rumwe hagati yabanyamuryango n’ubuyobozi bw’iyi Koperative ibyatumye bamwe mu bayobozi bayo basabwa ibisobanuro n’urwego bw’igihugu rushinzwe amakoperative mu Rwanda RCA, Aho kenshi bashinjaga bamwe mu bayobozi bayo kudasobanura neza ibijyanye n’umutungo wa Koperative,bivugwa ko wanyerejwe, no kuba iyi Koperative itagera kw’iterambere nk’uko byabyifuza.

Mbere yo gutangiza iki gikorwa cy’amatora  Abayobozi b’urwego rushinzwe amakoperative mu Rwanda RCA, bwabanje gusaba komite iza gutorwa,gukora ibishoboka byose bakazana impinduka mu miyoborere,ndetse bagafatanya n’abanyamuryango gusenyera umugozi umwe,kubera icyizere abanyamuryango baba babagiriye, bagaharanira kuzana impinduka muri iyi Koperative.

Abatowe harimo na Perezida wa Koperative,umwungirije,umunyamabanga,umubitsi,abajyanama,n’abandi babarizwa muri komite nyobozi.

Abanyamuryango babanjwe kuganirizwa mbere y’amatora.
Amatora yabaye mu muco n’ubwisanzure
Iki gishanga ni kimwe mu bishanga bihingwamo Umuceeri mu Rwanda
Uwatowe kuyobora iyi Koperative Bwana Mukama yashimiye abamugiriye icyizere

IBIBAZO BYAVUZWE MURI IYI KOPERATIVE MU MWAKA WA 2020 UBWO HATORWAGA ABAYOBOZI KURI UBU BACUYE IGIHE.

Mu gihe gishizeyashize muri 2020 havuzwemo ukweguzwa kw’abayobozi bayo n’urwego rukuru rushinzwe amakoperative RCA bitewe n’imicungire mibi y’umutungo wa Koperative nyuma yaho Koperative iza gukora amatora y’ inzego nshya zabaye tariki 13/11/2020 abifashijwemo n’ubuyobozi
murayo matora hatowe Mukandayiseba Libertha ku mwanya wa perezida wa koperative na Inderere M Jeanne ku mwanya ku mwanya w’umwanditsi .Icyo gihem iyi Koperative yarangagwamo ibibazo bitandukanye harimo abanyamuryago batabonekaga ku rutonde rusange Kandi baboneka mu mazone , ibibazo by’amazi kwishyurwa ku musaruro na rwiyemezamirimo ,umuceri wo kurya ,ndetse n’ifumbire.

Ubuyobozi ucuye igihe Mukandayiseba Libertha

Nubwo batowe ubuyobozi iki gihe muri 2020,Abaturage bakomeje kugira impungenge zuko ibibazo byakomeje harimo n’ibyimicungire mibi y’umuryango wa koperative, ariho Bahera basaba aba bayobozi bashya batowe ko barangwa n’ubwangamugayo Kuko ingoma zose zababanjirije zititwaye neza.

Perezida Kagame aherutse kugaruka ku kibazo cy’umuceri mu Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe yasomaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga yabonye abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba binubira ko bafite toni nyinshi z’umuceri zarababoreyeho kubera kubura umuguzi.

Perezida Kagame aherutse kubuga ki kibazo cy’umuceri mu Rwanda.

Ni abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi bavugaga ko bagifite muceri urenga toni 4000 urunze ku mbuga banikaho kubera ko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura, ndetse na toni zirenga 400 batarabonera isoko.

Muri iki gihembwe cy’ihinga aba bahinzi basaruye toni zirenga 7000 ariko mu gihe cy’amezi abiri ashize batangiye gusarura bamaze kugurishaho toni 2000.

Perezida Kagame yasobanuye ko yahise abaza mu nzego zose asanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, uwari Minisitriri w’Ubucuruzi n’Inganda barabizi, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu we asanga bisa n’aho ari hagati na hagati.

Yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w’ikibazo cy’umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

Ati “Ni abantu bafite ibibazo, guhinga, kweza batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo, baritanze kandi bakora ibyo tubatoza gukora, ibyo tubasaba buri munsi. Ariko birangiye, ubu ni nko kutubwira ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mwongera kutubwira guhinga? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko inzego zose zigomba gukorana mu gushakisha ahari ikibazo kandi zigafatanya gushaka umuti urambye.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *