Gasabo:🔴 Amarira n’Ubwoba mu Birembo: Ruhurura Imaze Guhitana 2, Isenya Amazu n’Imitungo, Abaturage Bati “Nimudutabare”

Gasabo:🔴 Amarira n’Ubwoba mu Birembo: Ruhurura Imaze Guhitana 2, Isenya Amazu n’Imitungo, Abaturage Bati “Nimudutabare”

Bumbogo, Gasabo – Abaturage batuye mu Mudugudu wa Birembo, Zone ya Runyinya, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, baravuga ko bamaze imyaka babayeho mu bwoba baterwa na ruhurura iri ahazwi nka Rwanyirankusi, bavuga ko ikomeje kwaguka ku muvuduko uteye inkeke, igahitana ubuzima bw’abantu, igasenya amazu ndetse ikangiza ibikorwa byabo.

Iyi ruhurura abaturage bavuga ko yatangiye ari akayira gato k’amazi, ariko uko imyaka yagiye ishira ikagenda yaguka kugeza ubwo yahindutse icyobo kinini giteye ubwoba. Bemeza ko ikibazo cyarushijeho gukomera nyuma y’ikorwa ry’umuhanda uva ku Murenge wa Bumbogo ugana mu Birembo, aho amazi y’imvura ngo yayobowe mu buryo bwatumye yisukiranya muri kariya gace, akihutisha isuri no kwangirika kw’ubutaka.

Ruhurura imaze gutwara ubuzima bw’abantu 2

Nk’uko abaturage babitangaza, ingaruka z’iyi ruhurura ntizigarukira ku bwoba gusa. Bavuga ko imaze guhitana ubuzima bw’abantu babiri, mu gihe abandi bayiguyemo bagakomereka bikomeye bakajyanwa mu bitaro.

Ariko kandi, hari n’indi mibabaro abaturage bavuga ko itavugwa cyane: amazu y’abaturage amaze gusenyuka, amwe akaba yaraguye avaho burundu kubera ubutaka bwakomeje gutwarwa n’amazi. Imiryango imwe n’imwe yabuze aho iba nyuma yo gusenyerwa n’iyi ruhurura, mu gihe indi ikomeje kuba mu mazu afite ibice byatangiye gutenguka no kugenda byegera inkombe zayo.

“Iyo imvura iguye nijoro ntitugisinzira. Turyama dutekereza niba turi bubone bucya amazu yacu agihagaze. Hari abo twabonye basenyerwa, hari n’ababuze ubuzima. Natwe ntituzi igihe bizadugeraho,” umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru.

Abaturage bavuga ko usibye amazu yangiritse, n’imitungo yabo irimo imyaka, ibibanza n’ibindi bikorwa by’iterambere yakomeje kwangizwa n’isuri iterwa n’iyi ruhurura. Bemeza ko buri mvura iguye ibasigira igihombo gishya n’impungenge nshya.

Hari n’abavuga ko urujya n’uruza rw’abaturage rwamaze guhungabana kuko inzira zimwe na zimwe zatangiye kwangirika, ibintu bavuga ko bibangamira imibereho yabo ya buri munsi ndetse n’ubuhahirane hagati y’abaturage.

Mu ijwi ryuzuyemo agahinda, abaturage bavuga ko bumvise kenshi ko iki kibazo kizakemurwa, ariko kugeza ubu bakaba batarabona igikorwa gifatika gitanga icyizere cyo guhagarika ibyago bikomeje kubugariza.

Basaba ubuyobozi bw’Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo n’izindi nzego zibishinzwe kwihutira kugera aho ikibazo kiri no gushyira mu bikorwa ibisubizo birambye mbere y’uko hagira ubundi buzima buhatakarira cyangwa indi mitungo ikangirika.

Kuri bo, ikibazo cya Rwanyirankusi ntikikiri ikibazo cy’isuri gusa; ni ikibazo cy’ubuzima bw’abantu, umutekano w’imiryango n’ejo hazaza h’abaturage batuye muri aka gace.

“Turatabaza. Turasaba ko ijwi ryacu ryumvwa hakiri kare. Hari abamaze gupfa, amazu yarasenyutse, imitungo yarahatikiriye. Nimutabare mbere y’uko haba andi makuba,” ni ubutumwa abaturage ba Birembo bakomeje kugeza ku nzego zibishinzwe.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *