Nyarugenge-Gitega: Ivuriro Polyclinic Saint Robert babyukiye mu muganda.Sobanukirwa amateka y’umuganda.

Nyarugenge-Gitega: Ivuriro Polyclinic Saint Robert babyukiye mu muganda.Sobanukirwa amateka y’umuganda.

Hirya no hino mu turere no mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/09/2024, hakozwe  umuganda rusange usoza ukwezi kwa nzeri.

Babyukiye mu masuku imbere no hanze y’ibitaro

Kw’ivuriro rya Polyclinic Saint Robert riherereye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge bibanze Ku bikorwa by’isuku imbere mu ivuriro no mu nkengero.

Ivuriro Polyclinic Saint Robert rikomeje guha abantu serevise z’ubuvuzi

Sobanukirwa igikorwa cy’umuganda

Umuganda n’ igikorwa cy’abanyarwanda gikomoka mu migirire n’ imigenzereze ya kinyarwanda aho gifite inkomoko ku migirire gakondo ku gikorwa cyitwaga “Umubyizi” aho abavandimwe , incuti n’ umuryango bishyiraga hamwe bagamije gukorere umwe muribo igikorwa murwego rwo kumufasha kumpamvu zinyuranye abanyarwanda rero bafitira kuri iyo mugirire , muri 1962 batangiza umuganda ari ibikorwa byo gufasha igihugu mu iterambere.

Umuganda watangiye gukorwa mu Rwanda muri 1962 ari igikorwa ngaruka cyumweru cyakorwaga n’ abanyarwanda bose bujuje imyaka y’ ubukure murwego rwo gufasha igihugu. ndetse waje guhinduka gahunda ya leta muri 1974 ushyirwamo imbaraga gusa abanyarwanda bari batarasobanukirwa neza akamaro k’ umuganda mbese bawufataga nk’ ibikorwa by’ agahato. muri 1994 ubwo habaga Genocide yakorewe abatutsi, umuganda wavuyeho wongeye gubizwaho muri 1998, uza mwisura nshya yo kubaka igihugu cyane ko cyari cyarasenyutse bigaraga, umuganda uba igikorwa ngaruka kwezi gihuriza abanyarwanda hamwe muri rusange bagamije kugira icyo bikorera munyungu rusange. umuganda waje gushimangirwa kandi wemezwa nk’ igikorwa cy’ iterambere rusange ry’ igihugu muri 2007, kuva ubwo ibikorwa by’ umuganda byashyizwemo imbara ndetse ibyakozwe bikajya bibarwa mugacirofaranga kugirango abaturage basobanukirwe n’ agaciro kibyo bakora.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *