Amagare:U Rwanda nta mudali n’umwe rwegukanye mu byiciro bine byakinwe ku wa Gatatu
Umunsi wa mbere wa Shampiyona Nyafurika y’umukino w’Amagare iri kubera mu Mujyi wa Eldoret muri Kenya wasize u Rwanda nta mudali n’umwe rwegukanye mu byiciro bine byakinwe ku wa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira 2024.Iyi Shampiyona yitabiriwe n’ibihugu 20, ku munsi wayo wa mbere abakinnyi basiganwaga n’ibihe ku giti cyabo mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu, abagore n’abari munsi y’imyaka 23, abagabo n’abari munsi y’imyaka 23.Mu bagabo, Umunya-Uganda Kagimu Charles yongeye kwegukana umudali wa Zahabu nk’uko yabikoze muri Ghana, aho inzira y’ibilometero 34,8 yakinwaga yayikoze mu minota 41 n’amasegonda 11. Yakurikiwe n’Umunya-Afurika y’Epfo Downes Brandon, EL Arbaoui Adil wo muri Maroc aba uwa gatatu.

Umunyarwanda Mugisha Moïse wasizwe iminota irenga gato itatu, yasoreje ku mwanya wa gatanu, aho yahise ajya ku rubuga rwa X atangaza ko yizeye ko umunsi umwe ibihe amagare yo mu Rwanda arimo bizageraho bigashira Mu bagore bo bakinaga ibilometero 22,5, Ingabire Diane na we yaje ku mwanya wa gatanu mu gihe Young Lucy wo muri Afurika y’Epfo yaje kwegukana umudali wa Zahabu akurikirwa na Moolman Ashleigh na we w’iwabo

Mu bagabo batarengeje imyaka 23, imidali ibiri ya mbere mu bagabo na yo yegukanywe n’Abanya-Uganda Lomuria Paul atwara uwa Zahabu, Lorot Lawrence atwara uwa Feza naho Umunyarwanda Tuyizere Etienne aza ku mwanya wa karindwi.Muri iki cyiciro mu bagore na bo babiri ba mbere babaye Abanya-Eritrea, Umunyarwandakazi Umwamikazi Djazila aba uwa kane ari na wo mwanya wa hafi abahagarariye u Rwanda begukanye kuri uyu munsi.

Mu mikino nk’iyi muri iki cyiciro, u Rwanda rwari rwatahanye imidali ibiri ya Bronze mu 2023, gusa uyu mwaka nubwo hoherejwe abakinnyi 22 biri busabe gutegereza indi minsi ngo haboneke imidali.hampiyona Nyafurika irakomeza kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Ukwakira, abakinnyi basiganwa n’ibihe mu makipe avanze, aho abakinnyi batatu b’abakobwa na batatu b’abahungu bakora ikipe imwe.
