Jeffrey Guan yamenetse ijisho ariko yiyemeza gukomeza gukina Golf
Umunya-Australia, Jeffrey Guan, uherutse guterwa umupira wa Golf ari mu kibuga akina, yamaze gutangaza ko kuba yaramenetse ijisho rimwe bitazamubuza gukomeza gukina uyu mukino yihebeye.Mu kwezi gushize ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 20 yari mu barimo bakina irushanwa rya ‘Pro-Am Tour Luxury Golf’ ryakinirwaga muri Pays de Galles, ariko ntiyarirangiza kubera impanuka.
Umwe mu barimo bakina yamukubise umupira ari mu kibuga rimufata ku jisho ry’ibumoso biba ngombwa ko agomba guhita aribagwa kuko ryari ryangiritse bikomeye.Mu butumwa Guan yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko adateze guhagarika umukino yihebeye.Ati “Nkuko buri wese abitekereza, iki ni ikintu cyadukozeho cyane haba kuri njye ndetse no ku muryango wanjye. Mbiretse naba mfashe imyaka namaze nitoza, ababyeyi bitanga n’ibindi nkabijugunya mu idirishya.”
“Nzakomeza gukora cyane kugira ngo ngere ku nzozi zanjye. Ibi byumweru bine bishize nari mu buribwe bukomeye, ariko ubu ndakomeye mu mutwe kandi niteguye kugaruka ngahangana n’inzitiza zanyitambika.”Guan yakinaga iri rushanwa nyuma yo kuva muri PGA Tour y’abakiri bato ariko akaba yifuza gukina iri rushanwa bihoraho.
