Kimironko-Nyagatovu:Baterwa n’amazi aturuka mu mihanda iri kwubakwa munsi y’irimbi
Abaturage batuye mu mudugudu wa Buhoro mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo,bahangayishijwe n’amazi aturuka mu mihanda iri kwubakwa munsi y’irimbi rya Kimironko, atangiye kubasenyera no kubangiriza amazu n’ibiyarimo.





Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Buhoro twasanze bayora isayo mu mazu yabo n’agahinda kenshi batangarije ikinyamakuru Uruvugiro ko kibazo cy’amazi aturuka muri iyi mihanda kibarembeje, bakaba basaba inzego z’ubuyobozi ko zabatabara, kuko ngo iyo imvura yaguye barara bahagaze imitima yabakutse bafite ubwoba ko amazu yabagwaho cyangwa amazi akabateza ibyago.
Bati “Reeba amabuye bakoresheje aravunguka wagira ngo nibishonyi.Ntashobira kuba yatangira amazi.Barahasondetse.Abayobozi bacu twabagejejeho iki kibazo ariko ubona ntacyo badufasha.
Ubuse Koko tuzakore iki kweli ? Ibintu mu mazu yacu birj kwangirika.dusigaye dutinya no kuryama ngo amazi atadutwara mu gihe imvura yaguye.
Umunyamakuru wacu yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge bwa Kimironko ariko ntibwaboneka.
